Abamotari bakorera mu isantere ya Kabari mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze iminsi bakorerwa urugomo n’abantu bataramenyekana mu muhanda unyura mu musozi wa Kirerema, ku buryo ababizi badashobora kuhanyura nyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
AbaBamotari bakorera mu isantere iherereye mu Kagari ka Kirerema, bavuga ko barembejwe n’urugomo rw’ababategera mu muhanda uva muri iyi santere ya Kabari werekeza mu bindi bice.
Claude usanzwe ari umumotari wo muri aka gace, yagize ati “Saa moya nta muntu ukinyura hariya. Umugenzi wa nimugoroba ntitukimutwara kuko iyo ukibageraho bagukubita inkoni nziza y’umunzenze. Nkanjye bayinkubise hano mu gatuza ariko ku bw’amahirwe sinagwa, ndakomeza ariko n’undi wari uri imbere yanjye bari bamaze gukubita umugenzi atwaye.”
Uretse uyu mumotari wacitse abanyarugomo, bamwe mu bamotari bakunze kunyura muri uyu muhanda, bagaragaza ko bamaze kumenyera inkoni cyane cyane mu masaha y’umugoroba.
Basenge Simeon ati “Haba abantu nk’ubu ntiwababona ariko nk’uriya ufite moto baramutangira bakamukubita bashaka kuyimwambura.”
UwitwaInnocent na we ati “Arahagukubitira wagira amahirwe ntugwe ugakomeza kuko uhagaze yahakwicira. Hari umumotari mugenzi wanjye barahamukubitiye n’ubu aracyari kwivuza kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bakimenya iki kibazo bagiye guhiga bukware abo bagizi ba nabi kugira ngo abakoresha uyu muhanda batekane.
Ati “Ndavugana n’ubuyobozi bwaho buhapangire neza n’abo bantu bashake amakuru yimbitse babamenye kuko ntabwo ari abava mu kindi Gihugu cyangwa mu kandi Karere cyangwa mu wundi Murenge baje gukora ibyo ahubwo ni abaturage b’aho ngaho, ntabwo bazatunanira, tuzabashaka kandi tuzabafata nidufatanya n’abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere yizeza aba bamotari kimwe n’abaturage bo muri aka gace, ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo kibahungabanyiriza umutekano kive mu nzira.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10