Nyuma y’uko bamwe mu bana biga ku ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rabavu baguwe nabi n’amafunguro bariye ku ishuri ndetse bakajyanwa kwa muganga igitaraganya, bamwe bafite bagize bwo kongera kurya ku ishuri.
Aba bana biga ku ishuri Ribanza rya Pfunda riherereye mu Murenge wa Nyundo, baragaragaza izi mpungenge, nyuma y’ibyabaye tariki 06 Werurwe 2024 ubwo bagaburirwaga ibiryo bivugwa ko bidahiye bigatuma abarenga 60 bajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri iri shuri mu masaha yo gufata amafunguro, bamwe bari bicaye ku meza bafata ifunguro, mu gihe abandi bavuye mu kigo bajya kurya mu miryango yabo nubwo bishyuye amafaranga yo kurira ku ishuri.
Aba bana bavuga ko batangiye kujya bajya kurya mu rugo kubera iki kibazo giherutse kuba mu ishuri ryabo, bakaba bafite impungenge ko byakongera kubabaho.
Umwe yagize ati “Nakoze mu isosi numva ishaririye ndayitanga, nkoze mu mpungure n’ibishyimbo numva bidahiye; imbaraga zahise zicika mu nda hatangira kundya. Kwa muganga bari batubujije kurya ibiryo bikomeye.”
Icyakora bamwe mu babyeyi bagaragaza ko bari bamaze iminsi babwirwa n’abana babo ko bari kurya ibiryo bitameze neza, bikaza kwigaragaza ubwo bagiraga kiriya kibazo.
Umubyeyi ati “None se abana ko banazaga bari kutubwira ko bari kurya nabi ngo yababwiye ko bazarya impungure kugeza igihe bazaterera amagi, twasanze ko uwo muyobozi uri kuriyobora twabonye ko agiye kutwicira abana, icyo twifuzaga nk’ababyeyi ni ukugira ngo bagaburire abana bacu neza.”
Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Pfunda, Mukeshuwera Justine avuga ko ubuzima bwasubiye ku murongo ndetse ndetse ko ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe ingamba ku bijyanye n’imirire.
Yagize ati “Abatetsi bo habayeho uburangare batengushye ikigo, ariko ubu ni ukureba uko umuntu agera buri gihe mwarimu ushinzwe imirire ku ishuri na we akajya aba ari maso, n’ubuyobozi twese n’abarimu kandi wenda nk’ugiye kubigabura agakoramo akabereka ko ibiryo nta kidasanzwe kibirimo.”
Amakuru avuga ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki kibazo giherutse gutuma abanyeshuri barenga 60 bajyanwa kwa muganga kubera amafungoro bari bafatiye ku ishuri.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10