Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ibyabaye aho biga byabateye ubwoba bwo kongera kurya ku ishuri

radiotv10by radiotv10
12/03/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Ibyabaye aho biga byabateye ubwoba bwo kongera kurya ku ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko bamwe mu bana biga ku ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rabavu baguwe nabi n’amafunguro bariye ku ishuri ndetse bakajyanwa kwa muganga igitaraganya, bamwe bafite bagize bwo kongera kurya ku ishuri.

Aba bana biga ku ishuri Ribanza rya Pfunda riherereye mu Murenge wa Nyundo, baragaragaza izi mpungenge, nyuma y’ibyabaye tariki 06 Werurwe 2024 ubwo bagaburirwaga ibiryo bivugwa ko bidahiye bigatuma abarenga 60 bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri iri shuri mu masaha yo gufata amafunguro, bamwe bari bicaye ku meza bafata ifunguro, mu gihe abandi bavuye mu kigo bajya kurya mu miryango yabo nubwo bishyuye amafaranga yo kurira ku ishuri.

Aba bana bavuga ko batangiye kujya bajya kurya mu rugo kubera iki kibazo giherutse kuba mu ishuri ryabo, bakaba bafite impungenge ko byakongera kubabaho.

Umwe yagize ati “Nakoze mu isosi numva ishaririye ndayitanga, nkoze mu mpungure n’ibishyimbo numva bidahiye; imbaraga zahise zicika mu nda hatangira kundya. Kwa muganga bari batubujije kurya ibiryo bikomeye.”

Icyakora bamwe mu babyeyi bagaragaza ko bari bamaze iminsi babwirwa n’abana babo ko bari kurya ibiryo bitameze neza, bikaza kwigaragaza ubwo bagiraga kiriya kibazo.

Umubyeyi ati “None se abana ko banazaga bari kutubwira ko bari kurya nabi ngo yababwiye ko bazarya impungure kugeza igihe bazaterera amagi, twasanze ko uwo muyobozi uri kuriyobora twabonye ko agiye kutwicira abana, icyo twifuzaga nk’ababyeyi ni ukugira ngo bagaburire abana bacu neza.”

Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Pfunda, Mukeshuwera Justine avuga ko ubuzima bwasubiye ku murongo ndetse ndetse ko ubuyobozi bw’iri shuri bwafashe ingamba ku bijyanye n’imirire.

Yagize ati “Abatetsi bo habayeho uburangare batengushye ikigo, ariko ubu ni ukureba uko umuntu agera buri gihe mwarimu ushinzwe imirire ku ishuri na we akajya aba ari maso, n’ubuyobozi twese n’abarimu kandi wenda nk’ugiye kubigabura agakoramo akabereka ko ibiryo nta kidasanzwe kibirimo.”

Amakuru avuga ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki kibazo giherutse gutuma abanyeshuri barenga 60 bajyanwa kwa muganga kubera amafungoro bari bafatiye ku ishuri.

INKURU MU MASHUSHO

 

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriwe n’Umuhuza mu bya Congo nyuma y’uko anakiriye Tshisekedi

Next Post

Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryarenze igipimo cyari cyitezwe

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryarenze igipimo cyari cyitezwe

Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryarenze igipimo cyari cyitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.