Abafite imirima y’icyayi mu gishanga cya Kagera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka itanu bagaragaza ikibazo cy’ikiraro kirengerwa n’amazi akangiza imyaka yabo, bakibaza icyabuze ngo gikemurwe, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hataraboneka ubushobozi, ariko ko baramutse babufite na bo bacyikemurira.
Ubwo hubakwaga umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba, nibwo ikiraro cyari gisanzwe kiri kuri uyu muhanda cyasenywe, cyongera kubakwa ariko noneho hubakwa igito ugereranyije n’icyahahoze, bikaba byaratumye iki gishya gihorana ibibazo, n’icyayi baba bahinze kikabigenderamo
Mvuyekure Aloys ati “Ntibigitanga umusaruro kubera imyuzure y’uyu mugezi wa Kagera wajyanye ubuso bwinshi kubera iki kiraro cyubatswe nabi.”
Aba baturage bakomeza bagaragaza ko iki kiraro cyababereye nk’ihwa mu kirenge kuva cyubakwa mu myaka itanu ishize kuko ngo kimaze kubakenesha.
Ndimurwango Aoron ati “Cyadusubije inyuma kuko buriya hariya mpafite umurima w’icyayi nakuragamo nk’ibihumbi 50 cyangwa 60 ariko ubu hari n’igihe ntabona ibihumbi 10.”
Bavuga ko iki kibazo bakivuze kenshi, ndetse ubuyobozi bukaba bukizi, ariko ko ntacyo bugikoraho.
Mwemezi Assiel ati “Akarere karabizi turabizi ariko kugira ngo baze kugisenya byarananiranye kandi iki cyayi ni cyo dukuraho ubuzima bwacu bwose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko hataboneka ubushobozi bwo kubaka iki kiraro kuko hari ibindi byihutirwaga.
Ati “Ntabwo twahise tukibonera ubushobozi kuko twabanje ibyo twabonaga ko bifite ingaruka ku buzima bw’abaturage, ariko babonye ubushobozi mbere yacu bazagikore kuko bafite uruganda rw’icyayi n’abandi bafatanyabikorwa.”
Cyokora nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhuza ikibazo cy’iki kiraro n’ibiza by’umwaka ushize wa 2023, aba bahinzi bagaragaza ko ntaho bihuriye kuko bisaba gusa ko imvura igwa ari nyinshi ubundi umugezi wa Kagera ugahita wuzura ukakirengera.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10