Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw

radiotv10by radiotv10
01/11/2022
in MU RWANDA
3
Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi utuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yasohowe mu nzu ngo bamutereze cyamunara mu gihe urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu, aho umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

Umuryango waterejwe cyamunara, ni uwa Valois Felix akaba umuvandimwe wa Valois Jean Marie wafashe inguzanyo ya Miliyoni 61 Frw mu gihe umutungo wagurishijwe ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw ariko ukaba wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze ahatuye uyu muryango wa Valois Felix, asanga ibikoresho byo mu nzu byasohowe ndetse akavura kari kugwa.

Umugore wa Valois Felix, yavuze ko iyi cyamunara ifitanye isano n’urubanza bamaze iminsi baburana rw’umuvandimwe wabo wagiranye ikibazo n’undi muntu.

Ati “Twaje kubimenya ko bamuhamagaye mu rukiko baza gushyira muri cyamunara hano mu mutungo urimo abavandimwe batanu, umwe ni we wagize icyo kibazo, twese turi abazungura, harimo abuzukuru n’abuzukuruza, noneho ntibafata umutungo wa nyiri ubwite wagize ikibazo, bafata iby’abantu twese.”

Uyu muturage avuga ko batunguwe n’iyi cyamunara ibaye imburagihe kuko urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu.

Ati “Ikigaragara ni uko umunsi wa none bagize batya badushyira hanze umutware yazindukiye mu kiraka i Kigali. Abana bari mu ishuri, barataha bajye he? Ese ntibatanga n’integuza?”

Uyu muryango uvuga ko wari waniyambaje Ubuyobozi bw’Akarere nyuma yo kumenyeshwa ko umutungo wabo ugiye guterezwa cyamunara, ndetse bukabasubiza ko bagomba gutegereza icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 14 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

Uyu mugore wa Valois yakomeje agira ati “Babomoye, turahari ntabwo twapfuye ariko nta muntu bamenyesheje, ntabwo bampamagaye, ntibahamagaye umutware, ubu se ibyo tubura turabibaza nde?”

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nyirakamana Daphrose wari uhagarariye iki gikorwa cyo guteza cyamunara, yanze kuvugana n’itangazamakuru, gusa uyu muryango wasohowe uvuga ko abari bafitanye ikibazo cyatumye uyu mutungo utezwa cyamunara bagerageje kumvikana ndetse bajyana ikirego gitesha agaciro umwanzuro w’urukiko wa mbere ariko uruhande rundi ngo rwashyizemo imbaraga zo kurangiza urubanza hutihuti.

Me Niyonkuru Jean Aime uyobora urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko itegeko rya cyamunara na ryo rifite ikibazo bityo ko hari ubwo umuturage abirenganiramo.

Ati “Twe nk’Urugaga, tolerance [kwihangana] ari zeru mu gihe habayeho ikosa ariko n’itegeko ubwaryo rifite ikibazo kuko urabona tuyoborwa na system, iyo umutungo ugiye ku isoko muri cyamunara ya mbere n’iya kabiri, nyiri umutungo n’ugurisha bafite uburenganzira bwo kwanga mu gihe igiciro kitagera kuri 70% ariko ku nshuro ya gatatu, nubwo haboneka ibihumbi bibiri, system ihita ifunguka igatangaza uwatsinze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabajijwe ibijyanye n’amabaruwa abiri yanditswe ku munsi umwe imwe ibwira uwatsindiye imitungo mu cyamunara gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’urukiko indi isaba uwaterejwe cyamunara gutegereza ibyemezo by’urubanza yajuririye ruzasomwa mu kwezi kwa 11, yasubije ko n’ubundi Akarere atari ko karangiza imanza zivuye mu nkiko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. Gakwandi says:
    3 years ago

    uwo Nyirakamana Daphrose ninde utamuzi se agikora ku kagari ka Nengo aho i Gisenyi? akumiro nuko yabaye umuhesha winkiko,ibindi muzibarize abahatuye bamuzi

    Reply
  2. Jerome says:
    3 years ago

    Ndumva uwo muturage yare
    nganyijwe.

    Reply
  3. Jean Baptiste says:
    3 years ago

    Ariko njye nyoberwa nizo nkiko! Umuntu agujije amafranga miliyoni 60 akarangiza gukora igikorwa cya miliyoni 400, ntibaha nagaciro effort zose umuntu yakoresheje ngo bagurisha igice niba byihutirwa,ahubwo bahitamo kumuhombya? Ubwo kandi ngo n’urukiko rurashaka ihazabu muri ubwo busa baba bashatse gutanga! Wasubira inyuma ugenzuye ugasanga uwatsindiye isoko ugasanga afite igikingi kibiri inyuma!
    Ibyo ni ukwiba umuntu systématiquement bihishe inyuma y’amategeko en plus héritage ya famille ! Ubwo bumva ko uwo muntu yakunda igihugu ate mu buzima?
    Umuhesha w’inkiko se uzi amategeko we ugurisha cyamunara urubanza rutararangira we yahawe nande uburenganzira? Uwo maire se we ubyikuraho,ibikorerwa mu karere ke siwe ubona décision y’urukiko ya nyuma kugira ngo ateguze, anatange umunsi wa cyamunara afatanyije n’urukiko ? Ni ubujura bwihishe inyuma. Abo bakene bahembwa urusenda utabaha inyoroshyo kubera ikizere wifitiye jalousie zikazamuka bakagupangira gusubira ku isuka iyo hatajemo irindi tiku ngo ufungirwe ubusa.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 15 =

Previous Post

Rwanda&DRC: Kwirukana Ambasaderi byaba bifungura amarembo y’inzira y’intambara yakomojweho na Tshisekedi?

Next Post

Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi abahinzi babagarana ibigori banatera ibiti (AMAFOTO)

Related Posts

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye
MU RWANDA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi abahinzi babagarana ibigori banatera ibiti (AMAFOTO)

Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi abahinzi babagarana ibigori banatera ibiti (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.