Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi utuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yasohowe mu nzu ngo bamutereze cyamunara mu gihe urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu, aho umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

Umuryango waterejwe cyamunara, ni uwa Valois Felix akaba umuvandimwe wa Valois Jean Marie wafashe inguzanyo ya Miliyoni 61 Frw mu gihe umutungo wagurishijwe ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw ariko ukaba wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze ahatuye uyu muryango wa Valois Felix, asanga ibikoresho byo mu nzu byasohowe ndetse akavura kari kugwa.

Umugore wa Valois Felix, yavuze ko iyi cyamunara ifitanye isano n’urubanza bamaze iminsi baburana rw’umuvandimwe wabo wagiranye ikibazo n’undi muntu.

Ati “Twaje kubimenya ko bamuhamagaye mu rukiko baza gushyira muri cyamunara hano mu mutungo urimo abavandimwe batanu, umwe ni we wagize icyo kibazo, twese turi abazungura, harimo abuzukuru n’abuzukuruza, noneho ntibafata umutungo wa nyiri ubwite wagize ikibazo, bafata iby’abantu twese.”

Uyu muturage avuga ko batunguwe n’iyi cyamunara ibaye imburagihe kuko urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu.

Ati “Ikigaragara ni uko umunsi wa none bagize batya badushyira hanze umutware yazindukiye mu kiraka i Kigali. Abana bari mu ishuri, barataha bajye he? Ese ntibatanga n’integuza?”

Uyu muryango uvuga ko wari waniyambaje Ubuyobozi bw’Akarere nyuma yo kumenyeshwa ko umutungo wabo ugiye guterezwa cyamunara, ndetse bukabasubiza ko bagomba gutegereza icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 14 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

Uyu mugore wa Valois yakomeje agira ati “Babomoye, turahari ntabwo twapfuye ariko nta muntu bamenyesheje, ntabwo bampamagaye, ntibahamagaye umutware, ubu se ibyo tubura turabibaza nde?”

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nyirakamana Daphrose wari uhagarariye iki gikorwa cyo guteza cyamunara, yanze kuvugana n’itangazamakuru, gusa uyu muryango wasohowe uvuga ko abari bafitanye ikibazo cyatumye uyu mutungo utezwa cyamunara bagerageje kumvikana ndetse bajyana ikirego gitesha agaciro umwanzuro w’urukiko wa mbere ariko uruhande rundi ngo rwashyizemo imbaraga zo kurangiza urubanza hutihuti.

Me Niyonkuru Jean Aime uyobora urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko itegeko rya cyamunara na ryo rifite ikibazo bityo ko hari ubwo umuturage abirenganiramo.

Ati “Twe nk’Urugaga, tolerance [kwihangana] ari zeru mu gihe habayeho ikosa ariko n’itegeko ubwaryo rifite ikibazo kuko urabona tuyoborwa na system, iyo umutungo ugiye ku isoko muri cyamunara ya mbere n’iya kabiri, nyiri umutungo n’ugurisha bafite uburenganzira bwo kwanga mu gihe igiciro kitagera kuri 70% ariko ku nshuro ya gatatu, nubwo haboneka ibihumbi bibiri, system ihita ifunguka igatangaza uwatsinze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabajijwe ibijyanye n’amabaruwa abiri yanditswe ku munsi umwe imwe ibwira uwatsindiye imitungo mu cyamunara gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’urukiko indi isaba uwaterejwe cyamunara gutegereza ibyemezo by’urubanza yajuririye ruzasomwa mu kwezi kwa 11, yasubije ko n’ubundi Akarere atari ko karangiza imanza zivuye mu nkiko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. Gakwandi says:

    uwo Nyirakamana Daphrose ninde utamuzi se agikora ku kagari ka Nengo aho i Gisenyi? akumiro nuko yabaye umuhesha winkiko,ibindi muzibarize abahatuye bamuzi

  2. Jerome says:

    Ndumva uwo muturage yare
    nganyijwe.

  3. Jean Baptiste says:

    Ariko njye nyoberwa nizo nkiko! Umuntu agujije amafranga miliyoni 60 akarangiza gukora igikorwa cya miliyoni 400, ntibaha nagaciro effort zose umuntu yakoresheje ngo bagurisha igice niba byihutirwa,ahubwo bahitamo kumuhombya? Ubwo kandi ngo n’urukiko rurashaka ihazabu muri ubwo busa baba bashatse gutanga! Wasubira inyuma ugenzuye ugasanga uwatsindiye isoko ugasanga afite igikingi kibiri inyuma!
    Ibyo ni ukwiba umuntu systématiquement bihishe inyuma y’amategeko en plus héritage ya famille ! Ubwo bumva ko uwo muntu yakunda igihugu ate mu buzima?
    Umuhesha w’inkiko se uzi amategeko we ugurisha cyamunara urubanza rutararangira we yahawe nande uburenganzira? Uwo maire se we ubyikuraho,ibikorerwa mu karere ke siwe ubona décision y’urukiko ya nyuma kugira ngo ateguze, anatange umunsi wa cyamunara afatanyije n’urukiko ? Ni ubujura bwihishe inyuma. Abo bakene bahembwa urusenda utabaha inyoroshyo kubera ikizere wifitiye jalousie zikazamuka bakagupangira gusubira ku isuka iyo hatajemo irindi tiku ngo ufungirwe ubusa.

Leave a Reply to Gakwandi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru