Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyungo mu Karere ka Rubavu, barashinja umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge kubasuzugura no kubuka inabi, mu gihe we avuga ko atabasuzugura ngo kuko ari bo batuma abona umugati.

Mu Kagari ka Kigarama mu Murengwa Nyundo, hagaragara umubare munini w’ababyeyi batandikishije abana, bakavuga ko kimwe mu byatumye batabandikisha, ari uko ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge ababwira nabi akanabima serivisi.

Umwe ati “Nagiyeyo ambwira nabi cyane none nari nagize ngo ndajyayo ngira ubute ariko n’icyo kibazo kinarimo rwose mutubwirire uwo mudamu ajye atubwira neza.”

Abajijwe icyo yita kuba baramubwiye nabi, uyu muturage, yagize ati “namubajije impamvu abana banjye batanditswe kandi ahandi muri mashine bababona nko ku irembo, arambwira ngo ngende ngo ibyo tujye tubibaza ahandi.”

Yakomeje agira ati “Noneho mubajije ngo mbe mubyeyi, none ikibazo cyanjye ko mutari kunkorera serivise? Arangije aramubwira ngo ‘mva hejuru wa musaza we’.”

Uwamahoro Ruth ni Umukuru w’umwe mu Midugudu igize Akagari ka Kigarama, na we uvuga ko bibagora nk’ubuyobozi bw’ibanze gushishikariza abaturage kwitabira kwandikisha abana babo kubera kwakirwa nabi.

ati “Umuturage akavuga ngo nagezeyo etat civil anyirukaho! Kandi umuturage w’inaha iwacu mu misozi rwose kumureba nabi, ntabwo yakugarukira ku Nyundo kubera ko igihe ukihakorera azavuga ati ‘n’ubundi nzahasanga wa mudamu noneho azankubita!’ Mudufashe yige kubwira abaturage neza.”

Kampire Raymonde, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyundo uvugwaho kwakira nabi abaturage, we avuga ko yakirana yombi abamugana kandi ngo akabaha ibyo bagenewe byose gusa ariko ngo hari abatishimira guhabwa ibisubizo binyuranye n’ibyifuzo byabo.

ati “Ntawe nabwira nabi kuko nanjye niho nkura umugati, mu by’ukuri kuvuga ngo umuturage namwakira nabi ntabwo byashoboka kuko mfite abayobozi banyobora, ahubwo njye mbona ari cya kindi navuze mbere, niba umuntu avuye iwe aje gusaba serivisi ntayihabwe, nanjye ndi umuntu ni ukuvuga ngo umuntu aba ashaka ngo icyo ashaka cyose agihabwe kandi ni nko kubwira muganga ngo ndwaye umutwe ni wo nshaka ko uvura kandi wenda umuganga afite ukundi ari kubibona wenda atari umutwe ndwaye, ubwo rero n’umuturage hari igihe aza avuga ngo ndashaka iki kandi wenda kidashoboka, ari na yo mpamvu turi muri aka kazi, ari nayo mpamvu ndi aha kugira ngo mpereze umuturage icyo yemerewe, icyo atemerewe nkimusobanurire.”

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Theophile says:
    2 years ago

    Uyu mudamu ikintu muziho nuko Ari serieuse cyane,ariko icyo nzi nuko serivise azikora neza wenda nikuruhande rwanjye bidakiraho uruhande rwabandi,hambere aha twaherekeje abantu gusezerana,yigishije neza turishima,ahubwo harubwo abantu bamwe baba bashaka ko bigenda uko bashaka.gusa niba Koko abikora yisubireho.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 10 =

Previous Post

Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

Next Post

Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.