• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Undi mwarimu yahisemo gusezera ku kazi aho kwikingiza

radiotv10by radiotv10
30/12/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Undi mwarimu yahisemo gusezera ku kazi aho kwikingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wo mu ishuri ryisumbiye riherereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere asezera ku kazi kuko adashobora kwikingiza COVID-19 bitewe n’imyemerere n’imyumvire bye.

Ibaruwa y’uyu mwarimu witwa Ngabonziza Innocent, yanditswe kuri uyu wa Gatatu tarik 29 Ukuboza 2021, yavuze ko ayanditse ashaka gusezera.

Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere, yatangiye agira ati “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gusezera akazi k’uburezi.”

Akomeza agira ati “Muri macye nari nsanzwe ndi umurezi ku ishuri ryisumbuye rwa G.S Kabiza ho mu Murenge wa Nyamyumba. Bitewe n’imyizerere yanjye ku giti cyanjye ku bwo kubaha umutimanama wanjye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga, sinemera kwiteza urukindo rwa COVID-19. Bityo rero nsezeye akazi kuko ntawemerewe kubana n’abanyeshuri atarakingiwe.”

Uyu mwarimu asezeye nyuma y’icyumweru kimwe hari undi wo mu Karere ka Karongi na we wasezeye avuga ko na we adashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki 22 Ukuboza 2021, uyu mwarimu witwa Mutuyimana Zibie, agira ati “Ku mpamvu zo kumvira umutimanama wanjye Uwiteka Imana inyoboreramo nkaba ntarikingiza nshingiye ku myanzuro y’Inama y’Abayobozi ivuga ko umuntu utarikingije atemerewe kujya mu kazi, nifuje gusezera kugira ngo ntabangamira uburenganzira bw’abo tubana buri munsi mu kazi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wasuye Akarere ka Rubavu ahavugwa bamwe mu baturage banze kwikingiza, yabahaye nyirantarengwa ko batagomba kurenza tariki 31 Ukuboza 2021 batarikingiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seventeen =

Previous Post

Rubavu: Gatabazi yasabye abanze kwikingiza gusoza 2021 barabikoze, bo bati “Ntitubyiteguye”

Next Post

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.