Kanangire Joseph utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, wari warangirijwe inzu n’imitingito yo muri 2021, ubu akaba yarubakiwe, ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye yamukuye muri ubu bujyahabi.
Uyu muturage n’umuryango we, wari umaze igihe ugaragaza ko urara unyagirwa kubera inzu yabo yari yangijwe n’imitingito yo muri Kamena 2021 yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
RADIOTV10 yakoze inkuru y’uyu muturage wo mu Mudugudu wa Ruhero mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, aho yavugaga ko yibagiranye mu bandi bari basenyewe n’iyi mitingito.
Kanangire Joseph ati “Abandi bari barabonye ubufasha barasanirwa ariko twe dugashaka icyo tuzira tukakibura ndetse bigera n’ahantu twijujuta tuti ahari ubanza tutari Abanyarwanda nk’abandi.”
Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’iki gitangazamakuru, Kanangire Joseph avuga ko ubuyobozi bwamusuye, bukareba iki kibazo cye, bukemera kumusanira.
Ati “Baraje bareba ukuntu ikibazo dufite cyifashe none inzu barayisanuye, ubu turaryama tugasinzira, tukishima tugashimira n’Umukuru w’Igihugu, ni uko gusa ari nta bundi bushobozi dufite twagombaga kumuha inka kuko arayikwiye rwose ni umubyeyi arakarama kandi nta n’ubundi buyobozi twigeze tubona bumeze nk’ubwe.”
Abaturanyi b’uyu muryango na bo bashimira imiyoborere y’u Rwanda, yatabaye uyu muturanyi wabo. Umwe ati “Inzu yari yaramusenyukiyeho ariko ku bw’imiyoborere myiza ya Kagame yaramufashije, inzu barayubaka none ubu ari ahantu heza hagaragara.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka, ari na ko abantu bakeneye ubufasha nk’ubu bagenda babuhabwa.
Ati “Ni yo mpamvu uwo muturage mubona mwamukoreye ubuvugizi natwe tukamwubakira, ubundi iyo twubakira umuturage ni ukubaka inzu tukayisakara, tukayikinga ndetse tugateraho sima inyuma n’imbere gusa iyo twagize umugisha tukabona sima nyinshi no hasi tuyishyiramo.”
Uyu muyobozi agaragaza ko muri uyu mwaka, mu Murenge wa Rugerero hubatswe inzu 23 z’abaturage batishoboye hamwe n’izindi 139 z’abahuye n’ibiza bitandukanye.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10