Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana baranabyarana Padiri arahagoboka

radiotv10by radiotv10
03/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana baranabyarana Padiri arahagoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi uvuka mu Karere ka Musanze yagerageje kwica ubukwe bw’umugabo babanye imyaka itatu banabyarana umwana umwe, ariko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris yo muri Diyosezi Gatulika ya Nyundo mu Karere ka Rubavu arahagoboka ababera umuhuza, ubundi umuryango w’umugabo umusubiza ibihumbi 100 Frw yavuje umwana wenyine.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 Gicurasi 2025, aho imihango yo gusaba no gukwa yaberaga mu nzu y’i Kana, hazwi nko mu gikari cy’iyi Paruwasi, banagombaga gusezeraniramo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radiotv10, Nyirabahizi Esther wari waje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana, yavuze ko nyuma yo kumwegera ngo bafatanye kurera umwana babyaranye, uyu mugabo yahengereye ari mu bitaro maze ajya gukora ubukwe n’undi mukobwa mu murenge gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu washize ngo nibwo uyu Byukusenge Jean Claude babyaranye yamwoherereje amafaranga ibihumbi 20 Frw y’itike ngo amubwira ngo aze bahangane.

Ati: “ibyo yakoraga byose yanyoherezaga amafoto kuko yateye ivi anyohereza amafoto avuye no mu murenge anyohereza andi mafoto gusa ejo nimugoroba we ubwe niwe wanyohereje ibihumbi 20k n’ubu ushatse nakwereka na mesaje y’ayo mafaranga! Yashatse ko duhangana rero, naje”

Uyu akomeza avuga ko yahageze agashaka kumufata bakamumukiza, bikanakereza imihango y’ubukwe Gusaba no gukwa bigatindaho nk’iminota 30, maze bisaba ko bajya mu biganiro by’ubwumvikane bigizwemo uruhare na Padiri mukuru n’abahagarariye umuryango w’umugabo.

Kuba uyu mugabo ari we woherereje Nyirabahizi amafaranga y’urugendo byababaje cyane abo mu muryango we, ari nabyo byatumye biyambaza Padiri ndetse uwagaragaraga nk’umukuru w’umuryango yemera gutanga amafaranga ibihumbi 100k maze ubukwe bubona gukomeza.

Icyakora uruhande rw’uyu muryango w’uyu Jean Claude rwirinze kugira icyo rutangaza imbere y’itangazamakuru ariko ugaragara nk’uhagarariye umuryango avuga ko ikibazo gikemutse.

Ibi byanashimangiwe na Nyirabahizi Esther wavuze ko yasabaga amafaranga ibihumbi 265k ariko ko bigizwemo uruhare na Padiri mukuru yemeye kwakira amafaranga ibihumbi 100k.

Nyirabahizi Esther avuga ko uyu mugabo babanye mu nzu imyaka itatu batarasezeranye byemewe n’amategeko gusa nyuma batangira kwigira umubano kwa Padiri ngo bagarukire Imana ariko uyu mugabo ngo aza kumutenguha, kuko atamenye icyabisubitse.

Muri icyo gihe ngo bari bagiye no kujya kwiyereka imiryango, ariko uyu mugabo abisubika bitunguranye hasigaye umunsi umwe ngo bajye kwiyereka umuryango we.

Uyu avuga ko yashavujwe cyane n’uko aho kumufasha kuvuza umwana babyaranye wari urembye, ngo uyu mugabo yihutiye kujya gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Rubavu avuye mu Murenge wa Rugerero bari batuyemo.

Yari yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana ariko biba iby’ubusa
Yatahanye inyandiko y’ibihumbi 100 Frw yahawe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 3 =

Previous Post

Belgium Foreign Minister barking up the wrong tree

Next Post

Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

by radiotv10
19/09/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izamuka rya 7,2% ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka,...

IZIHERUKA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.