• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Yibwe Inka inshuro ebyiri zombi ayisanga mu z’Abasirikare babiri bakomeye

radiotv10by radiotv10
16/01/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Yibwe Inka inshuro ebyiri zombi ayisanga mu z’Abasirikare babiri bakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi witwa Niyonsaba Vestine wo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, avuga ko Inka yari yarahawe muri Girinka Munyarwanda yayibwe inshuro ebyiri zombi akayisanga mu z’Abasirikare bakomeye barimo ufite ipeti rya Colonel.

Niyonsaba Vestine avuga ko muri 2012 yahawe Inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, yaje kororoka ariko bigeze muri 2017 yibwa Inka ebyiri n’uwari umushumba we.

Icyo gihe yahise yitabaza inzego zimufasha kuzishakisha ariko baza kubona Inka imwe bayisanze mu Nka z’umusirikare witwa Sekanyambo uzororera mu ishyamba rya Gishwati.

Nyuma y’amezi atanu yongeye kwibwa iyi Nka ye nanone baza kuyisanga mu zindi z’umusirikare witwa Colonel Ntabana James ariko bwo ntibyoroshye kuyisubizwa kuko yitabaje inzego zitandukanye ndetse n’inteko z’abaturage bemeza ko ari iye na bwo arayisubizwa.

Gusa ngo nyuma yaje kubwirwa ko iyi nka igomba guhabwa uwitwa Nkundabandi Charles ariko ngo ntanamuzi ntazi n’impamvu agomba kuyimuha.

Avuga ko yitabaje Urwego rushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko rukamuburanira ariko bikarangira atsinzwe.

Ati “Habayemo amagambo menshi bigeze nyuma baravuga ngo Inka bagiye kuyisubiza uwo mugabo witwa Charles kandi njye uwo mugabo sinanamuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwakoze ibishoboka byose kugira ngo buburanire uyu muturage ariko ko ibimenyetso byerekanywe mu rukiko byagaragaje ko iriya Nka atari iy’uyu muturage.

Kambogo Ildephonse avuga ko nk’ubuyobozi bureberera umuturage kandi bukaba bwitaye ku iterambere rye, bazashumbusha uyu muturage bakamworoza indi Nka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 10 =

Previous Post

Nyagatare: Abana 6 bamaze ibyumweru 2 bibana nyuma y’uko Se afunzwe bakabura na Nyina

Next Post

Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y’Abamotari

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y’Abamotari

Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y'Abamotari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.