Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yakoze umukwabu wo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura, wasize mu Mirenge itatu hafashwe abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora ubu bujura.

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2025 mu Mirenge ya Kinazi, uwa Byimana n’uwa Mbuye, yose yo muri aka Karere ka Ruhango.

Mu murenge wa Byimana hafatiwe abantu 10 barimo n’ab’igitsinagore, mu Murenge wa Mbuye hagatirwa abantu batanu bose b’igitsinagabo, mu gihe mu Murenge wa Kinazi hafatiwe abantu 13 na bo bose b’igitsinagabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko aba bantu bafashwe “bakekwaho ubujura burimo kwamburira abantu mu nzira telefoni zigendanwa n’amasakoshi y’abadamu, gutobora amazu y’abaturage, harimo kandi n’ab’igitsinagore bacyekwaho ubufatanyacyaha mu bujura aho bacumbikira abajura ndetse bakabika ibyo bibye.”

SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iki gikorwa cyo gushakisha no gufata aba bantu, kigamije gukumira no kurwanya icyaha cy’ubujura, cyaharugurukiwe na Polisi y’u Rwanda, dore ko kiri mu byaha bibangamira umutuzo n’umudendezo by’abaturage ndetse kikagira n’izindi ngaruka mbi zitandukanye.

Yagize ati “Tukaba dushimira abaturage bakomeje ubufatanye bwabo mu kuduha amakuru ku banyabyaha bagafatwa hakumirwa ndetse harwanywa ibyaha muri rusange.”

Aba bantu bakurukiranyweho ibikorwa by’ubujura butandukanye, ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo muri iyi Mirenge, iya Byumana, iya Mbuye ndetse n’iya Kinazi.

Mu Murenge wa Kinazi haftiwe abantu 13
Muri Byimana hafatirwa 10
Muri Mbuye hafatirwa batanu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe

Next Post

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

Related Posts

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

IZIHERUKA

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive
IMIBEREHO MYIZA

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.