Abaturage bagera muri 40 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe no gufatira amafunguro muri imwe muri resitora yo mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bikabagwa nabi bagacisha hasi no hejuru, ndetse abandi bakava amaraso ahantu hose hari umwenge banaribwa mu nda.
Ni ikibazo cyabaye ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ubwo bamwe mu bagiye kwica akanyota no kurira muri iyi resitora iri mu mujyi wa Ruhango, baje kugubwa nabi.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 ntiyabashije kuvugisha abagizweho ingaruka n’ibi binyobwa kuko bari mu bitaro bari kwitabwaho n’abaganga, aho bivugwa abajyanyweyo bagera muri 40.
Umubyeyi w’umwe muri bo, yagize ati “Bwarinze bucya, tugira ngo ni ukurwara mu nda n’inzoka zamuzonze, ni uko hari abandi bamuhamagaye baratubwira bati ‘nimuze abandi bashize baraye baturoze’.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana wabo yari arembye cyane “ku buryo namubwiye ngo tujye kwa muganga akambwira ati ‘ntabwo mbasha kugenda’ ngo yewe na moto ntiyabasha kuyatsa.”
Undi muturage wabonye umwe mu bagizweho ingaruka n’aya mafunguro bafatiye muri resitora, yavuze ko yari arembye cyane.
Ati “Hari uwo nijyaniye kwa muganga nijoro yavaga amaraso ahantu hose hari umwenge.”
Undi wagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ruhango akahahurira n’abanyoye biriya binyobwa bivugwa ko bihumanye, yagize ati “Natangajwe no kubona abantu benshi baje bafite icyo kibazo cyo mu nda bavuga ko banyoye amata hano mu Gataka, baje ubona ko barembye cyane ubona ko bibabaje cyane.”
Umukozi w’iyi resitora witwa Kimonyo Aaron ushinzwe ibikorwa byayo, yavuze ko bakeka ko icyari gihumanye ari umutobe ariko ko bitakozwe n’iyi resitora.
Avuga ko na bo baguze uyu mutobe nkuko bisanzwe kandi ko babanje kuwunywaho ariko ko ushobora kuba wahumanyijwe n’abandi bagamije guhungabanya iyi resitora.
Ati “Hari ibintu Abanyarwanda bakora bifashishije abandi bantu, bishobora kuba bituruka no ku ishyari ntawamenya kuko kugira ngo uhumanye ibintu abantu bakoresha ari benshi, urumva ni urwango.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyari gihumanye cyafatiwe muri iriya resitora.
Ati “Abenshi bari ku kigo nderabuzima kuko batarembye ariko hakaba na bacye bajyanywe ku Bitaro bakenewe gukurikirwa birushijeho.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Sumutobe kuko nzi uwawufashe arko niyagira icyaba ahubwo namata kuko najye nafasheyo amata meze nabi
Sumutobe kuko nzi uwawufashe arko niyagira icyaba ahubwo namata kuko najye nafasheyo amata nubu meze nabi