Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ruhango: Ibyabaye ku banyoye umutobe bivugwa ko uhumanye byatunguye benshi

radiotv10by radiotv10
09/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Ruhango: Ibyabaye ku banyoye umutobe bivugwa ko uhumanye byatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bagera muri 40 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe no gufatira amafunguro muri imwe muri resitora yo mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bikabagwa nabi bagacisha hasi no hejuru, ndetse abandi bakava amaraso ahantu hose hari umwenge banaribwa mu nda.

Ni ikibazo cyabaye ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ubwo bamwe mu bagiye kwica akanyota no kurira muri iyi resitora iri mu mujyi wa Ruhango, baje kugubwa nabi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 ntiyabashije kuvugisha abagizweho ingaruka n’ibi binyobwa kuko bari mu bitaro bari kwitabwaho n’abaganga, aho bivugwa abajyanyweyo bagera muri 40.

Umubyeyi w’umwe muri bo, yagize ati “Bwarinze bucya, tugira ngo ni ukurwara mu nda n’inzoka zamuzonze, ni uko hari abandi bamuhamagaye baratubwira bati ‘nimuze abandi bashize baraye baturoze’.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana wabo yari arembye cyane “ku buryo namubwiye ngo tujye kwa muganga akambwira ati ‘ntabwo mbasha kugenda’ ngo yewe na moto ntiyabasha kuyatsa.”

Undi muturage wabonye umwe mu bagizweho ingaruka n’aya mafunguro bafatiye muri resitora, yavuze ko yari arembye cyane.

Ati “Hari uwo nijyaniye kwa muganga nijoro yavaga amaraso ahantu hose hari umwenge.”

Biravugwa ko ari umutobe banyoye

Undi wagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ruhango akahahurira n’abanyoye biriya binyobwa bivugwa ko bihumanye, yagize ati “Natangajwe no kubona abantu benshi baje bafite icyo kibazo cyo mu nda bavuga ko banyoye amata hano mu Gataka, baje ubona ko barembye cyane ubona ko bibabaje cyane.”

Umukozi w’iyi resitora witwa Kimonyo Aaron ushinzwe ibikorwa byayo, yavuze ko bakeka ko icyari gihumanye ari umutobe ariko ko bitakozwe n’iyi resitora.

Avuga ko na bo baguze uyu mutobe nkuko bisanzwe kandi ko babanje kuwunywaho ariko ko ushobora kuba wahumanyijwe n’abandi bagamije guhungabanya iyi resitora.

Ati “Hari ibintu Abanyarwanda bakora bifashishije abandi bantu, bishobora kuba bituruka no ku ishyari ntawamenya kuko kugira ngo uhumanye ibintu abantu bakoresha ari benshi, urumva ni urwango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyari gihumanye cyafatiwe muri iriya resitora.

Ati “Abenshi bari ku kigo nderabuzima kuko batarembye ariko hakaba na bacye bajyanywe ku Bitaro bakenewe gukurikirwa birushijeho.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 2

  1. Yves says:
    3 years ago

    Sumutobe kuko nzi uwawufashe arko niyagira icyaba ahubwo namata kuko najye nafasheyo amata meze nabi

    Reply
  2. Yves says:
    3 years ago

    Sumutobe kuko nzi uwawufashe arko niyagira icyaba ahubwo namata kuko najye nafasheyo amata nubu meze nabi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 9 =

Previous Post

Ifoto yazamuye amarangamutima: Minisitiri yashyize ivi hasi yumva umunyeshuri

Next Post

Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

Related Posts

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Modern life involves a lot of sitting at work, at home, in transport, and during entertainment. Sitting for long hours...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

IZIHERUKA

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know
IMIBEREHO MYIZA

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

20/01/2026
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

20/01/2026
How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.