Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, baravuga ko hari rwiyemezamirimo wabizege ubwiherero bugezweho, akaza agasenya ubwo bari basanganywe none hashize ukwezi acukuye ibyobo ahita yigendera bakaba bafite n’impungenge z’impanuka bizatera.
Aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wubatse mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Buyoga, bavuga ko rwiyemezamirimo yaje agasenya ubwiherero na bigaz bari basanganywe abizeza kuzabubakira ibya kijyambere bidateza umwanda.
Bavuga ko hashize ukwezi batazi irengero ry’uyu rwiyemezamirimo kuko akimara gucukura ibyobo, batongeye kumuca iryera.
Babwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko batewe impungenge n’impanuka zishobora guterwa n’ibyo byacukuwe n’uyu rwiyemezamirimo.
Umwe ati “Nk’abadamu bafite abana bakambakamba, ni ukwirirwa wicaye aho kuko wirirwa urinze wa mwana ku buryo n’uwagutumira yabonye agasururu, ubunzi imitima ukavuga ngo wa mwana ntabwo namusiga mu rugo na rwa rwobo.”
Ngo ibi kandi byakuruye umwanda muri uyu mudugudu kuko badafite aho bajya kwiherera bigatuma bamwe bihengeka mu bice bimwe byo muri uyu mudugudu.
Umwe ati “Ibaze kugira ngo umuntu akubwe nijoro, tekereza kugira ngo uve muri iki gice ugende ujye iryiriya aho ibiraro by’amatungo biri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine avuga ko basabye Ubuyobozi bw’Akagari gaherereyemo uyu mudugudu kuzitira ibi byobo mu gihe ababikora batarabirangiza.
Ati “Ku wa Gatandatu twakoranye umuganda nsanga ari ikibazo, mbasaba ko babiganiriza abana bakahabereka ubundi bakahirinda ndetse n’abantu bakuru bakirinda kugenda hafi yahoo.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko uyu rwiyemezamirimo yoherejwe n’Akarere ka Rulindo mu gihe ubuyobozi bw’Akarere nabwo buvuga ko iki kibazo butakizi ariko bukizeza ko bugiye guhita bugikurikirana.
RADIOTV10