Bamwe mu baturage bimuwe ahashyizwe ikiyaga cy’igihangano cya Muyanza kiri mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, ntibumva ukuntu bakomeje kwakwa ubukode bw’ubutaka bwahoze ari ubwabo bimuwemo batanishyuwe ingurane yabwo.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko ubwo basabwaga kuva mu masambu yabo ahashyizwe ikiyaga cy’igihangano cya Muyanza n’urugomero rwacyo, babwiwe n’ubuyobozi ko ubutaka buzasigara bazakomeza kubuhinga nta nkomyi gusa ngo si ko byagenze kuko bamaze imyaka ibiri abagize amahirwe hakagira ubutaka bwabo busigara bishyuzwa ubukode bwabwo uko umwaka utashye.
Umwe ati “Ibaze rero kuba wari utuye ahantu ntabwo bakurishye ahubwo urahindukiye urahakodesheje.”
Aba baturage bavuga ko bamaze gutanga ubukode bw’imyaka ibiri, bakaba batumva impamvu bishyuzwa ubu bukode bw’ubutaka bwabo batanishyuwe.
Undi muturage avuga ko umwaka ushize yishyujwe ubukode bw’ibihumbi birindwi (7 000 Frw) none n’uyu mwaka yishyujwe andi nk’ayo.
Ati “Sinibaza rero ukuntu ibyo bihumbi cumi na bine bigenda kandi batatubwiye ngo ‘muzahasubirana’.”
Uyu muturage wari usanzwe anafite igihingwa cy’ikawa mu isambu ye, avuga ko abo muri uyu mushinga babasabye kujya bazikorera ndetse akabizeza kujya abaha ifumbire.
Ati “None ubu turakodesha ikawa, mu Rwanda hose ni twebwe dukodesha ikawa kandi ari izawe ukwiye kujya uzikorera ukazisarura.”
Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine auvuga ko ubuyobozi butazi iby’ubu bukode ariko ko niba koko babwishyuzwa byaba bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuko ari yo yimuye aba baturage.
Ati “Habaye hari ubikora [kwishyuza ubukode] yaba ari MINAGRI ndumva nta muturage wagiye kubikora, twe nk’ubuyobozi bw’Umurenge ntabwo twabikoze.”
RADIOTV10