Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rulindo: Ntibumva ukuntu bimuwe mu byabo batanishyuwe none bakaba bishyuzwa ubukode bwabyo

radiotv10by radiotv10
12/02/2022
in MU RWANDA
0
Rulindo: Ntibumva ukuntu bimuwe mu byabo batanishyuwe none bakaba bishyuzwa ubukode bwabyo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bimuwe ahashyizwe ikiyaga cy’igihangano cya Muyanza kiri mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, ntibumva ukuntu bakomeje kwakwa ubukode bw’ubutaka bwahoze ari ubwabo bimuwemo batanishyuwe ingurane yabwo.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko ubwo basabwaga kuva mu masambu yabo ahashyizwe ikiyaga cy’igihangano cya Muyanza n’urugomero rwacyo, babwiwe n’ubuyobozi ko ubutaka buzasigara bazakomeza kubuhinga nta nkomyi gusa ngo si ko byagenze kuko bamaze imyaka ibiri abagize amahirwe hakagira ubutaka bwabo busigara bishyuzwa ubukode bwabwo uko umwaka utashye.

Umwe ati “Ibaze rero kuba wari utuye ahantu ntabwo bakurishye ahubwo urahindukiye urahakodesheje.”

Aba baturage bavuga ko bamaze gutanga ubukode bw’imyaka ibiri, bakaba batumva impamvu bishyuzwa ubu bukode bw’ubutaka bwabo batanishyuwe.

Undi muturage avuga ko umwaka ushize yishyujwe ubukode bw’ibihumbi birindwi (7 000 Frw) none n’uyu mwaka yishyujwe andi nk’ayo.

Ati “Sinibaza rero ukuntu ibyo bihumbi cumi na bine bigenda kandi batatubwiye ngo ‘muzahasubirana’.”

Uyu muturage wari usanzwe anafite igihingwa cy’ikawa mu isambu ye, avuga ko abo muri uyu mushinga babasabye kujya bazikorera ndetse akabizeza kujya abaha ifumbire.

Ati “None ubu turakodesha ikawa, mu Rwanda hose ni twebwe dukodesha ikawa kandi ari izawe ukwiye kujya uzikorera ukazisarura.”

Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine auvuga ko ubuyobozi butazi iby’ubu bukode ariko ko niba koko babwishyuzwa byaba bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuko ari yo yimuye aba baturage.

Ati “Habaye hari ubikora [kwishyuza ubukode] yaba ari MINAGRI ndumva nta muturage wagiye kubikora, twe nk’ubuyobozi bw’Umurenge ntabwo twabikoze.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + thirteen =

Previous Post

Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica akubise ikintu mu mutwe uwo yasabye urwagwa ntarumuhe

Next Post

Umukinnyikazi wa Film ukunze gususurutsa imbuga nkoranyambaga yatunguranye aza muri Miss Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyikazi wa Film ukunze gususurutsa imbuga nkoranyambaga yatunguranye aza muri Miss Rwanda

Umukinnyikazi wa Film ukunze gususurutsa imbuga nkoranyambaga yatunguranye aza muri Miss Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.