Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Golden State Warriors yegukanye shampiyona ikomeye ku Isi mu mukino wa Basketball (NBA) yakiriwe mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, aho umukinnyi Stephen Curry uyikinamo akaba yarabaye n’umukinnyi w’umwaka, yatunguye Perezida Biden na Visi Perezida akabaha impano.

Abakinnyi ba Golden State Warriors bakiriwe muri Whithe House kuri uyu wa Kabiri mu kwishimira kwegukana iyi shampiyona batwaye inshuro enye mu myaka umunani.

Stephen Curry wongeye gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa NBA, winjiye muri White House mu buryo bwihariye, yazanye na Perezida Joe Biden, ubwo batambukaga ku musambi utukura (red carpet), babakomera amashyi, bagaragaza ko bishimiye uyu mukinnyi ufite impano itangaje.

Uyu mukinnyi yahise atungura Perezida Biden na Visi Perezida wa Harris Kamala, abaha imyambaro yanditseho amazina yabo na nimero zifite icyo zisobanuye.

Umupira yahaye Biden uriho nimero 46 igaragaza umubare w’Umuperezida uyoboye Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe uwo yahaye Visi Perezida Kamala Harris wanditseho nimero ya mbere (1), ugaragaza ko uyu mugore yabaye uwa mbere ukomoka muri Afurika wabaye Visi Perezida wa USA.

Stephen Curry yashimiye Perezida Biden na Visi Perezida Harris ndetse n’ubuyobozi bwabo ku mbaraga bakoresheje kugira ngo umukinnyikazi wa Basketball w’Umunyamerika Brittney Yevette Griner wari warafungiwe mu Burusiya arekurwe.

Yagize ati “Bisobanuye ikintu gikomeye kuba ari hano mu rugo atekanye ari kumwe n’umuryango we. Kandi turashimira imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe zitazwi kugira ngo bishoboke.”

Stephen Curry ubu uhagaze neza ku Isi mu mukino wa Basketball, yagiye agaragaza ko afite ubuhanga bwihariye muri uyu mukino kubera amacenga ye ndetse no kudahusha ubwo aba anaga imipira mu dukangara.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bemera uyu mukinnyi, aho muri Gicurasi umwaka ushize yabazwaga abakinnyi batanu akunda muri Basketball, akavugamo uyu Stephen Curry.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kimwe mu byo akundira Curry ari ubuhanga bwe budasanzwe kandi adafite igihagararo gikanganye nk’uko abandi bakina uyu mukino baba bameze.

Muri 2016 kandi Perezida Paul Kagame yavuze ko umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball kuri we, ari uyu Stephen Curry.

Stephen Curry yashimiye Biden

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 18 =

Previous Post

Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk’abibereye mu ijuru rito

Next Post

Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

Related Posts

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.