Ikipe ya Golden State Warriors yegukanye shampiyona ikomeye ku Isi mu mukino wa Basketball (NBA) yakiriwe mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, aho umukinnyi Stephen Curry uyikinamo akaba yarabaye n’umukinnyi w’umwaka, yatunguye Perezida Biden na Visi Perezida akabaha impano.
Abakinnyi ba Golden State Warriors bakiriwe muri Whithe House kuri uyu wa Kabiri mu kwishimira kwegukana iyi shampiyona batwaye inshuro enye mu myaka umunani.
Stephen Curry wongeye gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa NBA, winjiye muri White House mu buryo bwihariye, yazanye na Perezida Joe Biden, ubwo batambukaga ku musambi utukura (red carpet), babakomera amashyi, bagaragaza ko bishimiye uyu mukinnyi ufite impano itangaje.
Uyu mukinnyi yahise atungura Perezida Biden na Visi Perezida wa Harris Kamala, abaha imyambaro yanditseho amazina yabo na nimero zifite icyo zisobanuye.
Umupira yahaye Biden uriho nimero 46 igaragaza umubare w’Umuperezida uyoboye Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe uwo yahaye Visi Perezida Kamala Harris wanditseho nimero ya mbere (1), ugaragaza ko uyu mugore yabaye uwa mbere ukomoka muri Afurika wabaye Visi Perezida wa USA.
Stephen Curry yashimiye Perezida Biden na Visi Perezida Harris ndetse n’ubuyobozi bwabo ku mbaraga bakoresheje kugira ngo umukinnyikazi wa Basketball w’Umunyamerika Brittney Yevette Griner wari warafungiwe mu Burusiya arekurwe.
Yagize ati “Bisobanuye ikintu gikomeye kuba ari hano mu rugo atekanye ari kumwe n’umuryango we. Kandi turashimira imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe zitazwi kugira ngo bishoboke.”
Stephen Curry ubu uhagaze neza ku Isi mu mukino wa Basketball, yagiye agaragaza ko afite ubuhanga bwihariye muri uyu mukino kubera amacenga ye ndetse no kudahusha ubwo aba anaga imipira mu dukangara.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bemera uyu mukinnyi, aho muri Gicurasi umwaka ushize yabazwaga abakinnyi batanu akunda muri Basketball, akavugamo uyu Stephen Curry.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kimwe mu byo akundira Curry ari ubuhanga bwe budasanzwe kandi adafite igihagararo gikanganye nk’uko abandi bakina uyu mukino baba bameze.
Muri 2016 kandi Perezida Paul Kagame yavuze ko umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball kuri we, ari uyu Stephen Curry.
RADIOTV10