Bamwe mu batuye ku Kirwa cya Gihaya giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, baravuga ko umukire uri kuhubaka Hoteli, akomeje kubagurira ubutaka, kandi agasa nk’ubashyiraho iterabwoba kugira ngo abishyure amafaranga ashaka bo atabanyura.
Aba baturage bavuga ko batamenya uburyo ibiciro bagurirwaho bishyirwaho, ahubwo ko bajya kubona bakabona umushoramari azanye impapuro zanditseho ibiciro bavuga ko ari intica ntikize.
Bizimungu Narcisse yagize ati “Araza nyine akadushyiraho igitutu ngo amafaranga ari ku gipapuro azanye ni ayo ngayo kandi ngo nitubyanga Leta izahafatira ubuntu. Ni uko aza adushyiraho ubwoba.”
Mateso Beatha na we ati “Ntabwo muvugana igiciro, akubwira ko amafaranga ari ku gipapuro atari buyarenze, uyafate cyangwa urorere. Iyo utayafashe arakubwira ngo guma aho amaherezo uzamushaka.”
Aba baturage bavuga ko bagenzi babo baguriwe mbere bakishyurwa, bagerageje kugura ubundi butaka hakuno bikanga, kuko amafaranga bahawe adahagije, none bamwe bakaba bari gusembera kuri iki kirwa, none byatumye bafata isomo ko batagomba kwakira amafaranga yose bahawe.
Bizimungu akomeza agira ati “Twamaze gufata ibyemezo, azakore uko ashaka ubutaka ni ubwa Leta, ariko twe ntabwo tuzemera ayo mafaranga atagira icyo atumarira. Ubwo Leta nimushyigikira mu kuhafata ku ngufu ntakundi.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo, kugira ngo bwumvikanishe aba baturage n’umushoramari.
Ati “Icy’uko amafaranga abaha batayishimira ntacyo twari tuzi, ubwo turakimenye tuyigiye kuvugana n’uwo mushoramari turebe uburyo bajya bishyurwa amafaranga yagira icyo abamarira.”
Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba uyu mushoramari abwira abaturage ko nibanga amafaranga abaha ubutakaza buzafatwa na Leta, atari byo, ahubwo ko ari iterabwi.
Ati “Kubabwira ko Leta izahamuhera ubuntu ryaba ari iterabwoba kandi nta muntu ufite ububasha bwo gutera undi ubwoba ngo amuhe umutungo we.”
Si ubwa mbere abaturage bo ku kirwa cya Gihaya bitaganyijwe ko cyizagenerwa ubukerarugendo baba batatse akarengane bakorerwa n’umushoramari uri kuhubaka hoteli, kuko no mu myaka ibiri ishize nabwo bigeze kumvikana bavuga iki kibazo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10