Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batazi aho ibiro by’Akagari biherereye kuko aho byahoze ubu hatuyemo umuturage, none ngo ushaka Gitifu ni ukumuhamagara kuri telefone.
Aba baturage bo muri aka Kagari kamwe muri dutanu tugize Umurenge wa Kamembe, babwiye RADIOTV10 ko umuturage ushaka serivisi ku Kagari akaba adafite nimero ya telefone ya Gitifu, adashobora kuyibona.
Umwe yagize ati “Mu gihe maze inaha cy’umwaka, ibiro by’Akagari ka Kamurera ntaho biri, ujya gushaka Gitifu ukagomba kumuhiga, waba udafite nimero ya telefone ntupfe kumubona.”
Hari n’abandi baturage bavuga ko bafite amakuru ko Ibiro by’Akagari ka Kamurera byimukiye mu by’Umurenge wa Kamembe kuko aho byari biri hari hegereye ibagiro none aha hahoze hari ibiro by’Akagari hakaba hasigaye hatuyemo umuturage.
Undi ati “Ku bw’uyu mwanya ibiro by’Akagari ubu ni inzu y’umuturage. Akagari kimuriwe ku Murenge ariko buriya umuturage utabisobanukiwe neza ntiyahagera ngo apfe gusobanukirwa ngo aranyura mu zihe nzira kugira ngo abashe kubona serivisi akeneye kuko ni inzu imwe ikoreramo ibiro by’Umurenge ikoreramo n’ibiro by’Akagari.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yemereye RADIOTV10 ko Ibiro by’aka Kagari ka Kamurera byimukiye mu biro by’Umurenge nyuma yo kubona ko aho ubuyobozi bw’aka Kagari bwakoreraga hatari hajyanye n’igihe.
Ati “Bari bakubatse hafi y’ibagiro, noneho hakaba ari na hafi y’umugezi ku buryo niyo urebye aho ako Kagari gahera n’aho karangirira ubona kari ku ruhande.”
Avuga ko kwimurira ibikorwa by’aka Kagari mu Biro by’Umurenge, byabanje kuganirwaho bikamenyeshwa na njyanama y’Akarere kugira ngo hanafatwe n’umwanzuro w’ikigomba gukoresha iyo nzu yari ibiro by’Akagari ndetse n’ubutaka yubatseho.
Avuga ko kuba ibikorwa by’ubuyobozi bw’Akagari ka Kamurera bikorerwa mu biro by’Umurenge ntacyo bihungabanya ku mitangire ya serivisi kuko ahubwo byari kuba ikibazo iyo bikomeza gukorera aho byari biri kuko hari habangamye.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10