Abatuye mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bamaze amezi arenga umunani bavoma amazi mabi nyamara barahoranye ameza, yaje kubura bitewe n’iyangirika ry’umuyoboro ryatewe n’ikorwa ry’umuhanda.
Kugira ngo umuturage w’aha muri Kagara wari usanzwe afite amazi mu rugo iwe abashe kubona ayo kunywa meza, bimusaba kujya kuvoma mu kandi kagari aho bamwe bavuga ko bakoresha isaha bitewe n’ibura ry’amazi rimaze igihe muri aka gace.
Ndayambaje Donatien ati “Twese mu Kagari ka Kagara nta mazi dufite. Hari gushira umwaka amazi meza yaragiye. Amazi meza tuyakura mu Murenge wa Nkanka aho dukoresha isaha irenga.”
Ibyo bituma abadashoboye gukora urwo rugendo ntibanabone amafaranga yo kwishyura abayabazinira bajya kuvoma amazi mabi mu gishanga na yo akabagira ho ingaruka zirimo nko kurwara inzoka.
Mukamanzi Thacienne ati “Mvuye mu kabande ndatagangaye. Amazi yaragiye ni yo mpamvu mvuye kuvoma epfo iriya mu gishanga. Hari igihe tuyashyira ku ziko tukayatekesha tukabonamo ibisimba nyine nta kundi. Inzoka zo turazirwara n’ubu buri gihe njya kwa muganga kubera zo.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ishami rya Rusizi Ngamije Alexandre avuga ko kuba aka gace kadaheruka amazi byaturutse ku kwangirika k’umuyoboro kwatewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, ubu imirimo yo kuwuvugurura ikaba yenda kurangira.
Ati “Ikorwa ry’umuhanda aho ryatangiriye habayeho gucika kw’amatiyo kubera imashini zakoraga umuhanda. Hagombaga kwimura amatiyo ariko ntibirarangira, ariko ku butafanye n’Akarere na Rwiyemezamirimo twari twumvikanye ko byakwihutishwa kugira ngo abaturage bongere babone amazi.”
Nubwo abaturage bo muri aka Kagara bamaze icyo gihe cyose batabona amazi meza, imibare itangwa na WASAC ivuga ko kugeza ubu kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Rusizi biri hejuru ya 84%.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10