Abanyura ahitwa mu Rubumba ku muhanda uva mu isantere ya Bugarama werecyeza kuri Cimerwa mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, baravuga ko urugomo rukabije ruhakorerwa by’umwihariko urwo gufata abagore ku ngufu, rwatumye ntabakihanyura mu masaha y’umugoroba.
Uru rugomo rukorerwa kuri uyu muhanda wa kaburimbo, mu gihe indi nka wo ikunze kuba iriho amatara atuma abayikoresha mu ijoro bizera umutekano.
Si ko bimeze guhera ahitwa ku Cyagara uguna kuri kuri Cimerwa, kuko ho kuva mu masaha y’umugoroba, haba ari umwijima bigatuma abanyarugomo bahategera abahisi n’abagenzi mu gace k’ahitwa Rubumba hitaruye aho abantu batuye.
Nyirabihogo Martha wo mu Murenge wa Muganza ukunda kunyura aha mu Rubumba ati “Saa kumi n’ebyiri nta muntu ushobora kunyura aha ngaha, usanga hari abantu b’amabandi bagirira nabi abantu bakabambura. Nanjye ubwanjye narahanyuze umuntu arantega aranyirukankana niruka mvuza induru.”
Uretse ubwambuzi bukorerwa aha hantu, hari abandi bavuga ko hasambanyirizwa ab’igitsinagore ndeste ko mu bihe bitandukanye hagiye haboneka imirambo y’abantu bivugwa ko babaga bishwe n’abo bagizi ba nabi.
Nkurirarenga Alex ati “N’ubwicanyi buzamo kuko hari umwana w’umukobwa wahaguye twasanze mu murima wa soya bamutemaguye, hari n’umuganga wo mu Mashesha bahiciye na we bamutemaguye.”
Uwambaje Marie Jeanne nawe ati “Twebwe abagore twamaze kubimenyera ko ntawe ugomba kuhanyura wenyine bwahumanye, kuko bafata abantu ku ngufu. Si umwe si babiri bahasambanyirijwe.”
Bavuga ko igitera umurindi ubu bugizi bwa nabi ari uko uyu muhanda utashyizweho amatara, bagasaba ko na wo wacanirwa kuko byaca intege abitwikira umwijima bagakora ibyo bikorwa bibi.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ubu busabe bwageze ku buyobozi bw’Akarere, icyakora igisubizo atanga nticyumvikanamo igihe buzashyirirwa mu ngiro.
Agira ati “Ubusabe babutugejejeho natwe tubifite muri gahunda zacu. Turitegura kuzawucanira nk’uko ducanira indi mihanda. Turi kubiganiraho ku buryo mu ngengo y’imari ya vuba twazabishyiramo.”
Uyu muhanda uva mu isantere ya Bugarama ugana ku ruganda rwa Cimerwa mu Murenge wa Muganza, ni wo wonyine wa kaburimo udafite amatara mu mihanda ya kaburimo iri mu Karere ka Rusizi.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10