Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko gukubita akanyafu umwana wafuditse ntacyo bitwaye kuko kurera umwana utamuhana bimwonona agakura yarigize ikigenge.
Aba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko icyaba ikibazo ari uko umubyeyi yakubita umwana we yihanukiriye ariko ko kumucishaho akanyafu ntacyo bitwaye.
Umwe yagize ati “Nta na rimwe umwana iyo akosheje adakubitwa ahubwo biterwa n’inkoni wamukubise ariko akanyafu kahozeho kuva na cyera. Akanyafu ni ngombwa kugira ngo umwana yumve ko yakosheje.”
Aba babyeyi bavuga ko kuba bahana umwana bamuganiriza na byo ari byiza ariko ko muri iki gihe abana batacyumva iyo ubabwije umunwa.
Undi ati “Niba umwana adakubiswe akanyafu ngo yumve ko yakosheje ngo umunyezeho agakoni ngo yumve ko ababaye, ni bya bindi uzasanga dufite abana batumva, ba bana batabwirwa cyangwa batagirwa inama ngo bumve.”
Ibihano byo kunyuza akanyafu ku bana ku mashuri na byo byakuweho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana dore ko byari byagaragaye ko biri mu byatumaga bamwe bava mu ishuri.
Aba babyeyi b’i Rusizi, bavuga ko gukuraho ibi bihano ku mashuri na byo biri mu bituma abana bakura bananirana.
Undi mubyeyi ati “Umwana utamukubise akanyafu byamugira ikirara, none se umubwije umunwa ntiyumve wowe wakora iki? Ni ukumutsibura nyine.”
Bamwe mu bana bo muri aka gace, bavuga ko hari ababyeyi bakubita abana babo bihanukiriye bikarangira ari byo bitumye bananirana.
Umwe muri aba bana yagize ati “Hari ababakubita ukagira ngo si bo babibyariye, agakoresha ya nkoni bakubita Inka ikarira. Umwana uramukubita agatoroma akigira iriya akigira ikirara ariko kumuganiriza ni cyo kiza”
Imiryango itari iya Leta yiganjemo iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kwamagana iki gihano cyo gukubita abana akanyafu, gusa bamwe mu babyeyi bakuru, bavuga ko iki gihano kiba gikenewe.
RADIOTV10