Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hamenyekanye icyatumye umusore abengera umukobwa ku Murenge ku munsi wo gusezerana

radiotv10by radiotv10
27/05/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hamenyekanye icyatumye umusore abengera umukobwa ku Murenge ku munsi wo gusezerana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hari kuvugwa inkuru y’umusore wabengeye umukobwa ku biro by’Umurenge ku munsi bagombaga gusezeraniraho, bakamutegereza bakamubura. Hamenyekanye icyatumye uyu musore adasezerana n’uyu wari ugiye kumubera umugore.

Iyi nkuru yo kubengwa yasakaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, ubwo uwitwa Mukarurangwa Therese yajyaga ku Biro by’Umurenge aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bazi ko agiye gusezerana n’umukunzi we.

Gusa ku bw’amahirwe macye, bageze ku biro by’Umurenge, bategereza uwo musore witwa Samuel Niyonzima uturuka mu Murenge wa Giheke, baraheba.

Uyu mukobwa yahise akura telefone mu isakoshi (Sac a gauche) ahamagara umukunzi we, yumva telefone ntiriho, ariko ntibacika intege barakomeza bataregereza.

Gusa ngo yaje gucamo, bamusaba ko yabasanga ku Murenge agasezerana n’umukunzi we, ari na bwo yaje kuza yiyambariye agapira gasanzwe ka T-Shirt.

Samuel Niyonzima avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa ari bo bamuhamagaye kuri telefone bakamusaba guhita aza ku Biro by’Umurenge aho bamubwiraga bati “Wowe ngwino twatinze, aho kujya mu rugo ngwino ku Merenge twatinze, aho kugira ngo wange gusezerana uduteshe umutwe ngwino turagutiza imyenda wambare.

Uyu musore avuga ko yanze kubasuzugura akaza koko, ariko ko icyari cyatumye ataza ari uko yategereje umuryango we ngo uze kumushyigikira akawubura.

Ati “Bitewe n’umugore nari mfite, iwacu bakumva ko wenda ntazana uyu ni cyo nakomeje ntegereza nti wenda baraza, ndategereza ndaheba.”

Avuga ko yajyaga aganira n’uyu mukobwa akamubwira ko yivuganiye n’umuryango we ukaba waremeye ko babana, ariko ko abona yaramubeshye batigeze bavugana.

Mukarurangwa Therese avuga ko gahunda yo gusezerana bombi baraye bayizi ndetse n’imiryango yabo, bakazindukira ku biro by’Umurenge ari na bwo bategerezaga uyu musore bakamubura.

Ati “Nari namubwiye nti ‘ababyeyi bamaze kwitegura’ ntakibazo, saa moya arambaza ngo none se mwahagurutse, ndamubwira nti ‘twahageze, n’ababyeyi bahagurutse, ntakibazo’ ubwo rero ibintu byo guhinduka…”

Se w’uyu mukobwa wagaragaraga nk’uwababajwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu musore, yavuze ko uyu musore yari yarasabye umukobwa we kumugurira imyenda azambara ku munsi wo gusezerana.

Ati “Uwo musore namutegereje ngo aze mukodeshereze imyenda, ndamubura.”

Gusa uyu mubyeyi avuga ko ubu akarabye uyu muhungu ndetse ko n’umukobwa we naramuka agiye kubana na we, atazigera agera mu rugo rwabo.

Abandi baturage bazi uyu musore, bavuga ko asanzwe umutekamutwe ndetse ko n’umugore we wa mbere yari yamutekeye umutwe amushakaho amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Baziki Yussuf yavuze ko uyu musore n’umukobwa, bari barahawe inyigisho z’abagiye gusezerana ariko ko ko batazi uko byahindutse.

Yagize ati “Ibyabaye byadutunguye baje gusezerana birangira batumvikanye, nk’ubuyobozi twarabaganirije twumva impande zombi birangira batumvikana n’imiryango yabo itabyumva.”

Baziki avuga ko kubaka urugo bisaba ko ababigiyemo babanza kubyumvikanaho bityo ko igihe bazaba bumvikanye bazaza bakabasezeranya.

Umukobwa yageze ku Murenge arategereza araheba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 19 =

Previous Post

Ntibumva impamvu Polisi itwika urumogi yafashe kandi barumvise ko rukenerwa

Next Post

Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

IZIHERUKA

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging
IMYIDAGADURO

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza

Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.