Abahinga mu Kibaya cya Bugarama ahazwi nko ku rya 9 mu Karere ka Rusizi, bavuga ko abashumba b’inka n’ihene bongeye kubura urugomo nyuma yuko byari byashakiwe umuti, none ubu bakaba barongeye kuboneshereza imyaka yabo, ku buryo uvuze bamukubita cyangwa bakamushumuriza imbwa z’inkazi.
Ni abahinzi bo muri iki Kibaya giherereye mu Kagari ka Pera ahazwi nko ku rya 9, aho ihene n’inka bituruka ahitwa mu Mudugudu hegereye ikibaya gihingwa. Aba bashumba bahengera abahinzi bamaze gutaha ubundi bakaragira matungo mu myaka yabo.
Ntazina Felicien ati “Ab’inka bazirekura na mu ijoro, ab’ihene na bo bakaragira mu miceri y’abaturage. Bahengera saa munani abahinzi bamaze kuva mu kibaya.”
Imananiyorembo Jeannette na we ati “Ihene barazishumura zikiroha mu myaka. n’ubu ni uko uje mu gitondo. Uje saa munani wakwirebera, ni ubushyo buba bwandagaye mu myaka.”
Bavuga ko ubuyobozi bwari bwagerageje gushaka umuti w’iki kibazo, ndetse bigasa nk’ibihagaze, ariko bidatinze byongeye gukaza umurego.
Nyamuhara Younousu ati “Muri boroke imwe hagombaga kuvamo imifuka itanu y’intoryi ariko hari kuvamo umufuka umwe. Ugeramo ugasanga ihene n’inka zavuyanze ngasarura ubusa kandi narahize.”
Bavuga ko abashumba bonesha akenshi baba banafite imbwa zo gukanga abo boneshereza ku buryo n’ushatse gufatira itungo mu murima bamugirira nabi bigatera ubwoba abahinzi.
Tatu Julienne ati “Noneho ndababwira nti ‘mwakuye izo hene muri soya zanjye’, baravuga ngo ‘uri kuvuga iki wa gakecuru we’, ngo ‘reka ihene zacu zibyibuhe’, ngiye kumva numva banteye ibuye ndiyirukira.”
Mukandekezi Gaudereva na we ati “Kandi noneho baba bafite imipanga inkoni n’imbwa. Uragira ngo uvuge bakagukubita. Dore njyewe baheruka no kunkubita pe, Kandi bansanze mu ntoryi zanjye, bankubise inkoni n’ubu nfite igikomere.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Uwera Joselyne avuga ko iki kibazo bari bagihereye umurongo mu nteko y’abaturage ariko ko niba cyongeye bagiye gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo bicike.
Ati “Ngira ngo ubu cyari cyarakemutse, kuko twari twashyizeho ingamba, kugeza aho tuvuga ko itungo rizajya ryonera umuhinzi tuzajya turifata tukarigurisha amafaranga tukaya uwonewe.”
Uyu muyobozi avuga ko inzego z’ibanze zigiye gukorana n’iz’umutekano zirimo DASSO n’ingabo, kugira ngo iki kibazo kibangamiye abaturage kiranduke burundu.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10