Inzu yo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’iturika rya gaze, rigatuma umuriro ukwira hose, ugatwika ibikoresho byo mu nzu n’ibyangombwa birimo n’impamyabumenyi z’abarangije amashuri.
Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe muri uyu Murenge wa Kamembe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’), aho inzu eshatu zo mu gipangu kimwe, zafashwe n’uyu muriro.
Bamwe mu batuye muri iki gipangu kirimo inzu yafashwe n’inkongi, babwiye RADIOTV10 ko iyi nkongi yabanjirijwe n’iturika rya Gaze y’umwe mu bacumbitse muri iki gipangu wari utetse, bigatuma hahita haduka inkongi.
Iyi nkongi yafashe inzu, irashya irakongoka, inahiramo ibikoresho byose byari biyirimo byose birimo ibikoresho byo mu nzu, nk’intebe, frigo, televiziyo, ndetse n’ibyangombwa by’ubutaka n’impamyabumenyi.
Muzeyi Anicet, nyiri iki gipangu kirimo inzu zafashwe n’inkongi y’umuriro, yavuze ko bagiye kumva bakumva uwabaga mu nzu yaturutsemo uyu muriro ari gutabaza, basohoka bagasanga umuriro wakwiriye hose.
Ati “Ubwo rero ikibatsi cy’umuriro cyahise gifata inzu zombi, nsubira mu nzu nsohora abana, n’abantu bari barimo turasohoka, ibyarimo byose bihiramo, mbese nta kintu twarokoye.”
Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko ubuyobozi bwatabajwe saa kimi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, bukihutira kuhagera.
Avuga ko ubuyobozi na bwo bwahise butabaza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, rikihutira kuhagera rikazimya uyu muriro.
Iyakaremye avuga ko Polisi yatabaranye ingoga, ikahagera vuba ariko kubera ubukana bw’iyi nkongi, basanze yafashe inzu zose uko ari eshatu zo muri iki gipangu.
Ati “Twafatanyije n’abaturage turazimya, ariko ikigaragara ni uko igisenge cy’izo nzu uko ari eshatu, cyangiritse.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwitondera gaze, bakamenya uburyo ikoreshwa, bakirinda kuyikoresha igihe bumva hari umwuka wayo uhumura, ndete akanasaba ko bakwiye kugura agakoresho kitwa Gas detector, kamenya igihe Gaze yagize ibibazo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
Twishimiye uburyo Police yihutiye gutabara iyo nkongi kd abagizweho ingaruka n’iyo nkongi bihangane. Gaz ni iyo kwitondera