Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bikekwa ko yaba yahubutse mu muhanda n’ubundi yaganjijwe n’inzoga agahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo witwa Mutabazi Fidel yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Cyapa mu Murenge wa Gihundwe.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cya kare ubwo ababa mu nzu nyakwigendera yaguye hafi yayo babyukaga bajya mu kazi bagasanga umurambo we haruguru yayo bagahita batabaza.

Uwitwa Francine yagize ati “Mu gitondo saa kumi n’imwe twabyutse tugiye mu kazi, mugenzi wacu ageze haruguru abona umuntu uryamye agira ubwoba agaruka mu nzu gutabaza noneho twese turaza dusanga umuntu aryamye yavuye amaraso tumwitegereje dusanga atakiri mu mubiri, duhita duhamagara abayobozi.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyapa, Kanamugire Octave wahise atabara mu ba mbere, avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yaba yahubutse ku muhanda akitura hasi biturutse ku businzi.

Ati “Bigaragara ko umutwe wamenetse, ku buryo umuntu yakeka ko yahubutse hejuru. Yari afite agacupa gapfundikiye kavuyemo energy drink bigaragara ko ari inzoga yari yashyizemo. Mu busanzwe ni umuntu wari uzwiho gukunda inzoga cyane ku buryo yayinywaga agataka umutwe.”

Mu gihe atari ubwa mbere muri uyu mukingo uri mu muri metero imwe uvuye ku muhanda nyabagendwa haguyemo umuntu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye wagarutse ku businzi nk’icyateye uru rupfu, yanavuze ko uyu mukingo waba ugiye gushyirwaho uruzitiro kugira ngo abantu badakomeze kuhatakariza ubuzima.

Ati “Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri kubikurikirana, ariko amakuru y’ibanze arerekana ko yaba yahurudutse hejuru ku mukingo biturutse ku businzi. Twamenye ko saa tanu z’ijoro yari ari hano ku cyapa yasinze, njyewe nahise mpamagara nyiri izi nzu ambwira ko ari gutegura umushinga wo kuhubaka ku buryo azashyiraho uruzitiro.”

Umurambo wa Mutabazi Fidel ubuzima wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

Bibaye incuro ya kabiri muri uyu mukingo hagwamo umuntu nyuma yuko hari undi mugore wigeze kugwamo atezwe n’itiyo iri ku muhanda ariko we akagira amahirwe ntahatakarize ubuzima.

Aha hantu ni harehare ku buryo hatagize igikorwa hari abandi bashobora kuzahaburira ubuzima
Umubiri we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − three =

Previous Post

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Next Post

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w'igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.