Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri aka karere irasaba ko kongera ingengo y’imari ishyirwa muri iyo gahunda kuko hakiri umubare munini w’abategereje kuzihabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko ubusabe bwabo bwumvikana kandi ko bizakorwaho.
Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Rusizi wijihirijwe mu murenge wa Kamembe, hatanzwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku bafite ubumuga butandukanye barimo abana bagorwaga no kutazigira bikabagiraho ingaruka mu myigire.
Sr. Philomene Mukamugenga wo mu kigo cyitwa St Emillia gifasha abana bafite ubumuga mu by’uburezi gifite abana batatu bazihawe, avuga ko bagorwaga no kugenda ariko zikaba zigiye kugira impinduka nziza mu mibereho yabo
Agira ati “Bano bahawe imbago bagendaga bitega ndeste bakubitanya amavi. kugira ngo bazave aho barara ngo bagere mu ishuli byabaga ari ikibazo, ariko ubu zino nyunganirangingo ndizera ko zigiye kubafasha”.
Nyirambarushimana Leoncie wo mu murenge wa Nkanka ufite umwana wakererewe gutangira ishuli bitewe no kutagira igare ry’abafite ubumuga ngo rimufashe kugera ku ishuli nawe ati “Yari kuba yaratangiye afite imyaka 3 none ubu agize imyaka 9, igare yahawe rizamufasha kugera aho abandi bari bityo nawe ajye no ku ishuli”.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi Hagenimana Sylver avuga ko n’ubwo abagera kuri 80 bamaze guhabwa inyunganirangingo n’insimbura ngingo muri uyu mwaka, hakiri umubare munini w’abagitegereje kuzihabwa bityo agasaba ko akarere kongera ingengo y’imari ijya mu gufasha abantu bafite ubumuga.
Ati “Haracyari benshi bakeneye inyunganirangingo, ku buryo hatongerewe ingengo y’imari abenshi batagerwaho”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukakalisa Francine avuga ko ubwo busabe bwumvikana kandi ko ingengo y’imari izongerwa n’ubwo asanga bitazarangiza ikibazo.
Agira ati “Birumvikana cyane cyane rwose n’aho batabisaba ni abacu, ni nako bigenda uko ubushobozi bubonetse twongeraho, bivuze ngo n’ubundi ntabwo tuzongera ho ngo bose bahite bazibona, kubera ko imibare yiyongera”.
Imibare itangwa n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi, ivuga ko habarurwa abantu barenga ibihumbi 14 bafite ubumuga, uyu mwaka 200 muri bo bakaba barapimwe na muganga akemeza ko bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo abagera kuri 80 akaba ari bo bamaze kuzihabwa.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








