Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umugore we Nyirandayisenga Chantal ijoro ryose kugeza ashizemo umwuka amuziza ko ku munsi w’ejo yatije isuka iwabo ntibyakirwe neza n’uyu mugabo we.
Byabereye mu mudugudu wa Muhora mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru, ubwo uyu mugabo yabazaga umugore we impamvu yatije isuka ye agatangira kumukubita abanje gukingirana abana ngo batabibona.
Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru ni bwo abana babiri bari bafitanye ise yari yakingiraniye mu cyumba babyutse bakabura ubakingurira umwe agakanyura mu idirishya agakingurira mwene nyina bareba mu gikoni bakabona nyina yapfuye akaba ari bwo bajya gutabaza.
Uwitwa Musabyimana Jean de Dieu wahaye amakuru Radio&Tv10 ati “Abana ni bo batubwiye ko ngo hari isuka yari yatije kwa sebukwe (iwabo w’umugore) ngo yamubajije impamvu yatanze iyo suka, umugabo abwira abana ngo bajye kuryama, atangira kumukubita cyane abana babyumva ariko ngo bari bagize ubwoba”.
Uyu muturage wageze aho umurambo wa Nyirandayisenga Chantal wasanzwe yavuze ko basanze bigaragara ko yakubitswe ku gice cy’umutwe, ati “Ubona ko yavuye amaraso mu kanwa no mu matwi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel wemeje amakuru y’uru rupfu yavuze ko bashingiye ku bimenyetso basanze mu nzu bakeka ko uyu mugore yaba yishwe n’umugabo we wahise atoroka.
Ati “Birakekwa ko umugabo we ari we waba yamwishe kuko yaburiwe irengero kugera n’iyi saha. Twasanze umurambo uri mu gikoni binagaragara ko baraye barwanye kuko ibintu byo mu nzu bisa nk’ibyamenaguritse, ibyo mu gikoni byo guteka nabyo byamenetse”.
Ubuyobozi bw’ummurenge wa Nkungu buvuga ko uru rugo rwari rubanye mu makimbirane adakabije cyane nko mu myaka itatu ishize, kuko bwo ngo byigeze kugera aho uyu mugore agerageza kwiyahura anyoye imiti yica nabwo bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugabo.
Gitifu Habimana ati “Mu myaka nk’itatu ishize umugore ngo yigeze kunywa umuti wa simicombe yiyahura kubera amakimbirane, ariko hari hashize amezi nk’atandatu nta makimbirane ari muri uru rugo”.
Sindayiheba Jean de Dieu wahise atoroka yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha narwo watangiye akazi k’iperereza kuri uru rupfu.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10







