Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe

radiotv10by radiotv10
09/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko umuyobozi bashyiriweho nyuma y’uko uwo bitoreye akuweho mu buryo batamenye, akomeje kurangwa n’imyitwarire itanoze nk’ubusinzi no kwiyemera.

Kimwe mu byo banenga umuyobozi bavuga ko batigeze bitorera, ni ugusinda ku buryo bamwe basanga bimutera imyitwarire itari myiza

Umuturage witwa Mukeshimana Esperance uvuga ko uyu muyobozi wabo atagaragaza imyitwarire y’intangarugero, yagize ati “Mudugudu arasinda agakora hasi no hejuru.”

Undi muturage witwa Mumararungu yagize ati “Mudugudu twatoye bamuteye coup d’état baduha uriya w’agateganyo, ariko uyu baduhaye ni umuntu w’umwiyemezi.”

Uretse gusinda, aba baturage bavuga ko bakemanga ubunyangamugayo bw’uyu muyobozi w’Umudugudu wabo, babishingira ku kuba we n’irondo yari ayoboye baba baratesheje abajura ibyibano bakabigurisha.

Nzanywayisake Ezechiel ati “batesheje umujura icyuma nk’aho bakakirangishije ngo bagisubize nyiracyo, icyuma barakigurisha. Noneho amakuru aza kumenyekana ku Kagari babasaba gusubiza amafaranga, icyuma kikagaruka ubu kiri mu kagari.”

Sindikubwabo Theophile uyobora Umudugudu wa Tuwonane, nubwo yemera ko ajya afata ku gacupa, ariko atajya agira imyitwarire mibi avugwaho n’abo ayobora.

Ati “Gufata ku gacupa byo hari igihe nyinywa ariko nkayinywera mu rugo. Abanshinja ibyo ni abari kumwe n’udutsiko dushyigikira ibirara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yabwiye RADIOTV10 ko hari abaturage barwanya ubuyobozi kubera ko bubitambika mu bikorwa bibi.

Agira ati “byaterwa n’uwatanze amakuru, niba hari abari gukurikiranwaho ibyaha, akenshi uwo muntu umubajije yahita akubwira ko hari ikibazo. Nk’aba rero numva ntashimangira ko Umuyobozi w’Umudugudu yitwara nabi kuko ahubwo usanga basa nk’abarwanya ubuyobozi.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu unengwa n’abaturage, mu ntangiriro z’ukwezi gushize nabwo yari yanenzwe n’abaturage ayobora nyuma yo gushinja bamwe muri bo ko bamwiciye umwana bakamushyingura mu gishanga, nyamara akaza kuboneka mu mujyi wa Kigali ari muzima.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − six =

Previous Post

The Ben yahishuye ko ari umufana w’umuhanzi w’indirimbo z’Imana utaramara igihe kinini mu muziki

Next Post

MTN Rwanda yongeye kugira umusaruro ushimishije by’umwihariko izamuka ry’abafatabuguzi

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda yongeye kugira umusaruro ushimishije by’umwihariko izamuka ry’abafatabuguzi

MTN Rwanda yongeye kugira umusaruro ushimishije by’umwihariko izamuka ry’abafatabuguzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.