Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye yapfuye bikekwa ko yaba yishwe na Gaz yo muri aya mazi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye kuri icyi cyumweru saa 14h40 ubwo umurambo we wabonwaga mu kidendezi cy’amashyuza.
Bivugwa ko uyu musore yaturutse i wabo mu mudugudu wa Mugenge muri Gitambi ku munsi w’ejo agiye kuri Cimerwa kugura inyama zari gukoreshwa mu bukwe bw’iwabo bwari kuba kuri uyu wa 21 Ukuboza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kamali Kimonyo yabwiye radio&TV10 ko nyakwigendera nta bikomere yasanganywe bityo ko hakekwa ko yaba yishwe na Gaz yo mu mashyuza.
Ati “Nta bikomere yari afite. Ntagikekwa cyamwishe kindi ni gaz yo muri ariya mashyuza”.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Mibilizi ngo ukorerwe isuzumwa habe hamenyekana nyirizina impamvu y’uru rupfu.
Mu gihe hari hashize igihe gito nanone muri aya mashyuza hagaragaye undi muntu wapfuye, ubuyobozi w’umurenge wa Nyakabuye bugira inama abaturage kutajya kuyoga bukanumvikana busaba akarere inyunganizi nk’uko Kimonyo Kamali uyobora uyu murenge akomeza abivuga
Ati “Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda kujyayo, tunakomeza gusaba inzego zidukuriye ko aha hantu hakorerwa ubuvugizi bakahazitira hagafungwa mugihe nta buryo bunoze bwo kuhabyaza umusaruro nkubukerarugendo buraboneka”.
Ahari aya mazi y’amashyuza hakunze kugaragara abantu bajya kuyoga mu buryo bwo kwivura , icyakora nanone mu bihe bitandukanye hakagira abahapfira bikavugwa ko bishwe na Gaz na cyane ko no mu gihe yari yarakamye muri 2022 hari umusaza n’umukecuru bapfiriye mu kinogo cyahozemo ayo mazi bagiye kwasa igiti cyarimo bivugwa ko ari gaz yabafatiyemo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








