Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Russia yatangaje abasirikare bayo bamaze kugwa mu ntambara batari n’10% y’abatangajwe na Ukraine

radiotv10by radiotv10
03/03/2022
in MU RWANDA
0
Russia yatangaje abasirikare bayo bamaze kugwa mu ntambara batari n’10% y’abatangajwe na Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

U Burusiya bwatangaje ko Intambara iri kubera muri Ukraine imaze kugwamo abasirikare babwo 498 mu gihe Ukraine yo yatangazaga ko imaze kwivugana abagera mu bihumbi bitandatu (6 000).

Uyu mubare watangajwe bwa mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 ku munsi wa karindwi w’Intambara yatangiye mu cyumweru gishize.

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yashyize hanze itangazo rivuga imiterere y’intambara Ingabo z’iki Gihugu ziri kurwana muri Ukraine, ivuga ko hari abasirikare bayo bamaze kuhasiga ubuzima.

Iri tangazo rigaragaza agahinda ko kubura bamwe mu ngabo z’iki Gihugu, rivuga ko bahagiriye igihombo cyo gutakaza “Abasirikare 498 b’u Burusiya baburiye ubuzima mu bikorwa bya Gisirikare, abavandimwe bacu 1 957 barakomeretse.”

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, mu gihe kuri uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky na we yari yatangaje ko igisirikare cye kimaze kwica Abasirikare bakabakaba ibihumbi bitandatu (6 000) b’u Burusiya.

Ibi byatangajwe ku munsi umwe wanabereye Inteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika iyi ntambatra bwashoje muri Ukraine aho Ibihugu bigera mu 141 byatoye bishyigikira uyu mwanzuro wamagana iyi ntamabara mu gihe bitanu gusa birimo n’u Burusiya ubwabwo, ari byo bishyigikiye iyi ntamaba naho, ibihugu 35 byo bikaba byifashe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

U Rwanda rwamaganye ibibera muri Ukraine, u Burundi burifata, Russia ishyigikiwe n’ibihugu 4

Next Post

Perezida Nyusi wa Mozambique uheruka mu Rwanda yirukanye Abaminisitiri 6 icyarimwe

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Nyusi wa Mozambique uheruka mu Rwanda yirukanye Abaminisitiri 6 icyarimwe

Perezida Nyusi wa Mozambique uheruka mu Rwanda yirukanye Abaminisitiri 6 icyarimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.