Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, usaba iki Gihugu kiyoborwa na Vladmir Putin, kubaha amategeko mpuzamahanga ndetse n’ubutavogerwa n’ubusugire bwa Ukraine.
Iri tangazo ry’Uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Perezida Macky Sall wa Senegal ndetse na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Moussa Faki Mahamat, ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.
Rivuga ko Perezida Macky Sall na Moussa Faki Mahamat batewe impungenge n’ibiri kubera muri Ukraine kubera ingaruka bishobora kugira ku baturage.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “[Macky Sall na Moussa Faki Mahamat] Baributsa ubutegetsi bw’u Burusiya ndetse n’ibindi bice cyangwa amahanga bari inyuma y’ibi bikorwa, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubutavogerwa n’ubusugire bya Ukraine”
Macky Sall na Moussa Faki Mahamat bakomeza bavuga ko baburiye “impande zombi guhagarika urugamba ubundi bakayoboka inzira y’ibiganiro mu gihe cya vuba bikayoborwa n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kudashyira Isi mu kangaratete ndetse no guteza imvururu z’umubumbe.”
Iri tangazo rikomeza ryibutsa ibi bihugu ko, ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe isaba, biteganywa n’amategeko mpuzamahanga y’amahoro n’imibanire irambye mu nyungu z’abatuye Isi.
Ni itangazo ritigeze rigaruka ku muyobozi uwo ari we wese, mu gihe kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Putin yatangizaga urugamba, abayobozi b’Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi baturaga bagasaba Putin kureka ibi bikorwa.
Muri aba bayobozi, barimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Aba bayobozi bakomeje gusaba Putin guhagarika ibi bikorwa bya gisirikare yatangije muri Ukraine mu gihe we yaburiwe buri wese ushobora kumwitambika imbere ko azahura n’akaga atigeze abona na mbere.
RADIOTV10