Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko Ukraine n’u Burusiya basinye amasezerano yo guhagarika ibietero ku nyanja y’Umukara (Black Sea) no ku bikorwa by’ingudu.

Nubwo bitari byatangazwa neza igihe n’uburyo aya amasezerano yo kurangiza intambara byumwihariko ku Nyanja y’Umukara azatangira kubahirizwa, ni yo ya mbere izi impande zombi zemeranyijweho kuva Perezida Donald Trump yagera ku butegetsi.

Gusa nyuma y’iryo tangazo rya Leta Zunze Ubumwe za America, u Burusiya bwahise butangaza ko amasezerano y’agahenge ku nyanja y’Umukara icamo amato y’ibicuruzwa, atazubahirizwa mu gihe Amabanki y’u Burusiya azaba atarakomorerwa, ngo yongere guhabwa uburenganzira bwo gukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga by’imari.

Icyakora Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yahise avuga ko ayo ari amayeri u Burusiya bushaka gukoresha kugira ngo butubahiriza ayo masezerano, avuga ayo masezerano y’agahene adasaba ko ibihano bikurwaho kugira ngo atangire kubahirizwa, ahubwo ko agomba guhita atangira gushyirwa mu bikorwa.
Zelenskiy yagize ati “Ayo ni amayeri bari gukoresha bagerageza guhindura amasezerano, ibyo ni ukuyobya abahuza bacu n’Isi yose.”

U Burusiya na Ukraine byombi byavuze ko bazashingira ku ntego za Washington mu gukurikiza amasezerano, ariko bombi bagaragaza impungenge zo kutizera ko buri ruhande ruzayubahirira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yagize ati “Dukeneye kubona ingamba zifatika z’uko ayo masezerano azubahirizwa, kuko twabonye kenshi Ukraine iyarengaho, kandi izo ngamba zizashoboka gusa mu gihe Washington yafata icyemezo, igategeka Zelenskiy n’itsinda rye, gushyira mu bikorwa amaserano batandukiriye.”

Ku ruhande rwa Zelenskiy, na we yavuze ko u Burusiya, nibutubahiriza aya masezerano, azasaba Trump gushyiraho ibindi bihano byiyongera ku byafatiwe u Burusiya no gutanga intwaro nyinshi kuri Ukraine.

Yagize ati “Twe nta cyizere dufitiye u Burusiya, ariko tuzaba abanyamwuga.”

Mu kiganiro yagiranye na Newsmax, Trump yemeye ko u Burusiya bushobora kuba bushaka gutinza iherezo ry’iyi ntambara.

Yagize ati “Numva u Burusiya bushaka kurangiza iyi ntambara, ariko birashoboka ko barimo kuyikererereza, nanjye nabikozeho mu myaka yashize”

Amasezerano yo guhagarika intambara, yagezweho nyuma y’ibiganiro byabaye muri Saudi Arabia, byakurikiwe n’ibindi byabereye kuri telefoni hagati ya Trump n’aba Baperezida babiri, Zelenskiy na Vladimir Putin, mu cyumweru gishize.

Aya masezerano aramutse ashyizwe mu bikorwa, ashobora kuba intambwe ya mbere ikomeye mu kugera ku ntego ya Trump yo gushaka guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

Next Post

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Related Posts

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

IZIHERUKA

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo
MU RWANDA

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.