Rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal, Bukayo Ayoyinka Temidayo Saka agiye kumara ibindi by’umweru 8 adakina kubera imvune, nyuma yuko yari yagarutse mu myitozo nabwo avuye mu mvune.
Bukayo Saka wari watangiye imyitozo, yongeye kugira imvune izatuma amara ibindi by’umweru umunani (8) hanze y’ikibuga adakina.
Saka wari wagize imvune ubwo Arsenal yatsindaga Crystal Palace tariki 21 Mutarama 2025, byari biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga ku ya 09 Werurwe 2025 ubwo Arsenal izaba yakiriwe na Manchester united.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun, uyu rutahizamu wa Arsenal usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri iyi kipe, azagaruka mu kibuga muri Mata 2025.
Saka abaye umukinnyi wa gatandatu ufite imvune y’igihe kirekire muri Arsenal, nyuma ya Kai Haverts uzagaruka umwaka utaha.
Hari kandi Takehiro Tomiyasu wavunitse ivi, webitazwi igihe azagarukira, Ben White wavunitse ivi azagaruka mu mpera za Werurwe, Gabriel Jesus wavunitse ivi na we uzagaruka umwaka utaha na Gabriel Martinelli wagize ikibazo cy’imikaya biteganyijwe ko azagaruka mu mpera za Werurwe na we.
Aime Augustin
RADIOTV10