• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Sugira Ernest wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda, wanakiniye Amavubi yanatsinzemo ibitego byagiye biha ibyishimo Abanyarwanda, akaba amaze igihe adafite ikipe, yaramukiye ku kibuga gusubukura imyitozo, ariko ntiyayikorana n’abandi bakinnyi b’ikipe yari ajemo.

Sugira Ernest umaze igihe adafite ikipe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 ubwo ikipe ya AS Kigali yasubukuraga imyitozo, na we yagaragaye kuri Kigali Pele Stadium nk’uje na we mu myitozo.

Uyu rutahizamu ufite izina rizwi na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, ubwo yari kuri Kigali Pele Stadium, yabanje kumva amabwiriza hamwe n’abandi bakinnyi bari baje gusubukura imyitozo muri AS Kigali, ariko iyi nama ihumuje we ahita ajya kwicara hanze y’ikibuga, mu gihe abandi bahise batangira imyitozo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Sugira Ernest atakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba AS Kigali na yo yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko imaze igihe ivugwamo ibibazo by’amikora byanatumye itinda kuyitangira.

Sugira wari umaze igihe adafite ikipe, aheruka kugira ikipe mu ntangiro za 2023 ubwo yakiniraga Al Wahda yo muri Syria, ariko akaza gutandukana n’iyi kipe atarangije amasezerano ye.

Sugira Ernest ni rutahizamu uri mu batanze ibyishimo muri ruhago nyarwanda
Ubwo yari aje mu myitozo ya AS Kigali ntiyakoze imyitozo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − one =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: U Rwanda na Congo bagiye kongera guhurira ku meza y’ibiganiro

Next Post

Umunyarwanda uba muri Uganda yatawe muri yombi akekwaho ibyumvikanamo amahano

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Umunyarwanda uba muri Uganda yatawe muri yombi akekwaho ibyumvikanamo amahano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.