Rutahizamu Byiringiro Lague, yatandukanye n’ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yerecyejemo muri Mutarama 2023, akayisinyira imyaka ine.
Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Sandvikens IF isanzwe inakinamo Umunyarwanda Mukunzi Yannick, yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko yatandukanye na Lague.
Mu butumwa bwatanzwe na Sandvikens IF ku rubuga nkoranyambaga rwa X, iyi kipe yagize iti “Mu bwumvikane bw’impande zombi, Sandvikens IF na L. Byiringiro bahisemo gusesa amasezerano muri izi ntangiro. Turagushimira uruhare wagize mu muri SIF kandi tukwifurije amahirwe mu gihe kizaza.”
Byiringiro Lague yatandukanye n’iyi kipe yari yagiyemo mu ntangiro za 2023 ubwo yari mu cyiciro cya gatatu, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine, bakaba batandukanye amazemo imyaka ibiri.
Lague yafashije iyi kipe isanzwe ikinamo Umunyarwanda Yannick Mukunzi yasanzemo akaba anamusizemo, kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.
Byiringiro Lague wari wagiye muri iyi kipe avuye mu y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, asanzwe ari na rutahizamu w’Amavubi ariko akaba adaheruka guhamagarwa.
RADIOTV10