Abatwara abagenzi kuri moto bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, by’umwihariko abakorera mu isantere ya Congo Nile, bataka igihombo baterwa no kutagira gare na sitasiyo ya Lisansi.
Aba bamotari bavuga ko kutagira aho baparika ibinyabiziga byabo, byagiye bibakoma mu nkokora mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Uwitwa Bizimana ati “Nta parikingi tugira, nawe urabona ko n’imodoka ziba zihagaze muri mauvais aller, tugirwaho ingaruka kuko tutagira aho duparika ngo tuhashakira abagenzi nk’uko umuntu ajya gutegera muri gare.”
Mugenzi we witwa Enock yagize ati “Aha ni ukwiyeranja naho ubundi iyo abapolisi bahadusanze turiruka kuko baratwandikira.”
Aba bamotari bavuga ko uretse gare, no kutagira station ya Lisansi biri mu bibateza igihombo kuko aho bayigura bibahenda, bigatuma bakorera mu bihombo.
Nsengiyaremye ati “Kuri station ni kure ni ukuyakorera bayajyana kandi bamwe baba barafashe amafaranga muri SACCO urumva hari igihe kwishyura bigorana kubera gucyura ubusa kuko n’aho station iri hafi ni i Karongi aho moto igira 2 000 ubwo urumva 4 000 biba bigiye kandi na ba bandi bayicuruza mu ducupa barahenda kuko baba bakeneye inyungu na transport.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ibi bikorwa bisabwa n’aba bamotari, bisanzwe biri mu mishinga y’ubuyobozi ku buryo bizakorwa vuba.
Yagize ati “Ibitekerezo bikuru dufite mu iterambere ry’Akarere kacu ka Rutsiro turaza kumenya aho bikwiye kuba bijya nitubona igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka bwacu. Rero abaturage nibihangane ibyo bibazo birakemuka vuba.”
Ni mu gihe ikigo mpuzamahanga gikorana n’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ‘Global Green Institute’ kiri gufasha Akarere ka Rutsiro mu gutegura iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigaragaza ko gihuza imiturire n’ibikorwa by’iterambere bikenewe nk’iyi Gare na station byifuzwa n’aba bamotari bakorera mu isantere ya Congo-Nile.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10