Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

radiotv10by radiotv10
11/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bafatiwe ubutaka n’umushinga LAFREC ngo bube ubuhumekero bwa Pariki ya Gishwati-Mukura, bizezwa kuzishyurwa amafaranga no kuzorozwa amatungo, none imyaka ibaye ine batarahabwa ibyo bemerewe.

Aba baturage bo mu kagari ka Rundoyi mu Murenge wa Ruhango, bavuga ko umushinga wa LAFREC waje ukeneye ubutaka bwabo buri ku nkengero za Kariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo bube ubuhumekero bwayo.

Umwe yagize ati “Umushinga LAFREC waraje bati ni ‘ubuhumekero bwa parike dushaka’ tuti ‘rero ntabwo twatera amahane kandi ari inyungu za Leta n’izacu’.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ubuyobozi bw’uyu mushinga bwahise bubizeza ko uzajya atwarirwa ubutaka bungana na hegitari azajya ahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, naho abafite ubutaka bo bizezwa ko bazorozwa ihene cyangwa intama bifite agaciro k’ibihumbi 30 Frw.

Nanone kandi uyu mushinga wababwiye ko abantu bari hagati ya 25 na 30 bazajya bakora itsinda ubundi rigahabwa miliyoni 35 Frw, kugira ngo babone uko bakodesha ubundi butaka bwo guhingamo, ariko ngo batunguwe no kuba abari guhabwa inka y’ibihumbi 500 Frw bahawe ibihumbi 160 Frw.

Uyu muturage akomeza agira ati “Twanze kubyakira, ubuyobozi bwo hejuru mu Karere baravuga bati ‘mufate iyo ni inkunga ntabwo inkunga iburanwa’.”

Icyakora ngo ibyo byose bizejwe nta na kimwe babonye none byabazaniye imibereho mibi. Ati “Tumerewe nabi, ni ukuri ni inzara n’ubukene twari dutunzwe n’isuka, isuka barayitubujije, abana bacu ni uguhamahama bajya mu mashuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphosie buvuga ko ntacyo bufite kuvuga kuri iki kibazo kuko cyamaze kugera mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati ”Abo baturage twaraganiriye, twanakoranye na bo inama n’inzego zitandukanye, ikibazo cyabo kiri mu nkiko kandi twabagiriye n’inama y’uruhare rwabo aho bagaragaza ko babahemukiye ariko ikibazo cyageze mu rukiko ngira ngo ubu ngubu habaye ubujurire, twakoranye inama nabo kandi n’Umushinjacyaha twari kumwe yabagiriye inama y’inzira bacamo; ngira ngo rero ubwo ikibazo cyageze mu rukiko ni ukugikurikiranira mu rukiko tukumva icyo umwanzuro w’urukiko uzagaragaza.”

Abaturage bafatiwe ubutaka basaga 200 kandi ngo bari bijejwe guhabwa amafaranga miliyoni 25 Frw kuri buri tsinda ry’abantu 30 ndetse ufite ubutaka buri hejuru ya hegitari 1 agahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw naho uburi munsi ya hegitari agahabwa intama ifite agaciro k’ibihumbi 30 Frw.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Umunyamategeko azanye ingingo nshya ku mukozi wa Leta ukekwaho ibiterasoni byo gusambanira mu kabari

Next Post

DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo
IBYAMAMARE

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi

DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.