Mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, haravugwa inkuru y’umugabo n’umwana we w’imyaka ibiri basanze bamanitse mu mugozi bapfuye, bikekwa ko bifitanye isano n’amakimbirane yari asanzwe ari hagati y’uyu mugabo n’umugore we, bari banarwanye.
Imibiri y’uyu mugabo w’imyaka 28 n’umwana w’ibiri, yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri, ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kampi mu Kagari ka Nyagahinika, bayibonaga bagahita batabaza inzego.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, wagize ati “Abaturage basanze umwana amanitse mu mugozi na Se umubyara amanitse mu mugozi wa Supaneti bashizemo umwuka.”
Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, bavuga ko wari usanzwe ubana mu makimbirane, kuko nyakwigendera n’umugore we bari basanzwe bahora mu ntonganya banarwana.
Bivugwa kandi ko ubwo aba baturage basangaga iyi mibiri y’aba bantu, umugore wa nyakwigendera yari yagiye kwa muganga kwivuza kuko yari yarwanye n’umugabo we.
Aba baturanyi bakeka ko uyu mugabo yiyahuye ndetse akanica umwana we, kubera ibyo bibazo by’amakimbirane yahoraga agirana n’umugore we, mu gihe Urwego rw’Igihugu rwahise rutangira gukora iperereza.
RADIOTV10