Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko mu myaka 15 ishize bubakiwe ivomero ryagombaga kubaha amazi meza, ariko ko ritamaze kabiri kuko ryahise ripfa, none basubiye ku mazi yo mu bishanga.

Ni ikibazo kivugwa n’abaturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Rukaragata irimo uwa Kagondero na Gahunga, bavuga ko bamaze imyaka igera muri 15 robine bari bubakiwe zigize ikibazo ku buryo zitakirangwamo amazi.

Nyirabasabose Jeannette ati “Tuvoma hano hasi kandi robine hano hepfo irahari n’indi muhiseho hano haruguru ariko nta mazi zigira.”

Aba baturage bavuga ko badahwema kugeza iki kibazo ku nzego z’ubuyobozi, ariko ko ntacyo zigikoraho, ahubwo ubu bakaba barasubiye ku mazi mabi y’ibishanga.

Nyiranshuti Beatrice ati “N’abayobozi turabibabwira bakabisaba inzego zo hejuru, Gahunga na Tagaza dukeneye robine, twasaba ubufasha bwo hejuru bukadufasha maze bukadukorera byibura isoko neza kugira ngo imvura nigwa, tureke kuvoma ibiziba.”

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe avuga ko iki kibazo ari bwo akicyumva

Ati “Icyo kibazo nta muntu wakitugejejeho, ariko turakimenye tugiye kugikurikirana, ariko abaturage bakwiye kubona amazi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Mudacumura we avuga ko habayeho ikibazo cy’umuyoboro wagaburiraga amazi izi robine.

Ati “Hashize igihe kitari gito uwo muyoboro wubatswe maze bakoresha ibikoresho bidafite ubuziranenge, noneho uko bashyizemo amazi bigaturika, aho WASAC tuhagereye rero hari imiyoboro igera kuri 14 na wo urimo twatangije igikorwa cyo kuyisana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uwo muyoboro wagezaga amazi meza ku baturage bo mu Kagari Rukaragata mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro nyuma ukaza kwangirika ngo ufite uburebure bwa kilometero imwe ariko ukazasanwa hamwe n’indi yose yo muri Rutsiro igera kuri 14.

Robine bari bubakiwe zimaze imyaka 15 zitazi uko amazi asa
Ubu baravoma ibiziba
Bavuga ko bibabaje

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

Next Post

Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza

Related Posts

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza

Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.