• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Umwarimu arakekwaho guhengera umugore we adahari agasambanya umwana w’umuturanyi

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Umwarimu arakekwaho guhengera umugore we adahari agasambanya umwana w’umuturanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana wo mu baturanyi bari batumye mu rugo rwe.

Igikorwa cyo gushakisha uyu mwarimu, cyatangiye ubwo umwana ukekwaho gusambanywa, yavugaga ko yakorewe ibya mfura mbi n’uwo murezi ariko ko yabivuze yatinze kuko ukekwaho kumusambanya yamuteye ubwoba amubwira ko naramuka abivuze azamumerera nabi.

Uyu mwarimu usanzwe wigisha ku Ishuri Ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, afite imyaka 30 mu gihe umwana w’umukobwa akekwaho gusambanya we afite imyaka 13 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Patrick Muhizi Munyamahoro uyobora uyu Murenge wa Kivumu yataganje ko uyu mwana yabihishuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama.

Yagize ati “Yabanje kurwana nabyo, nyuma yuko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica.”

Avuga ko uyu mwana yabanje kubibwira umubyeyi we [Mama we] na we agahita abimenyesha inzego.

Ati “Icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga, naho inzego turimo kumushakisha [umwarimu ukekwa].”

Uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyo gusambanya uriya mwana gikekwa kuri uriya mwarimu yagikoze“Ku wa Gatandatu ahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi.”

Avuga ko uyu mwana w’umukobwa akekwaho gusambanywa tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw’uwo mwarimu ukekwaho kumusambanya.

Uyu mwarimu uri gushakishwa, asanzwe afite umugore n’abana batatu, bikaba bivugwa ko kiriya gikorwa akekwaho gukora cyabaye abandi bo muri uru rugo rwe badahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 13 =

Previous Post

Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Next Post

Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko

Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.