Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

radiotv10by radiotv10
27/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, yabyutse ajya gusarura ibishyimbo ari muzima, ariko aza kwicwa n’umuriro w’amashanyarazi biturutse ku makosa y’undi muturage.

Iri sanganya ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2022 ubwo uyu muturage yajyaga gusarura ibishyimbo by’imishingiriro mu murima uherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Kabijenje mu Murenge wa Kivumu.

Abatuye muri aka gace bavuga ko muri uyu murima hanyujijwe urusinga rw’amashanyarazi yakuruwe mu buryo butemewe n’amategeko, ari na yo ntandaro y’urupfu rw’uyu muturage witwa Jeannine Uwamahoro wari ufite uruhinja rw’amezi atandatu (6).

Umuturage wegereye uyu murima, yakuruye amashananyarazi mu buryo butemewe, anyuza urutsinga muri uyu murima w’ibishyimbo.

Munyamahoro Patrick uyobora Umurenge wa Kivumu, yavuze ko abakuruye aya mashanyarazi yivuganye nyakwigendera, banyujije urusinga hagana hasi ari na byo byaje gutuma uyu muturage abigwamo.

Yagize ati “Yafashe umushingiriro azi ko afashe igiti cy’igishyimbo ngo asarure, aba afashe ku rutsinga rw’amashanyarazi ahita amufata.”

Munyamahoro yakomeje avuga ko uyu muturage yari kumwe n’undi wanagerageje kumutabara, amukura kuri ayo mashanyarazi ariko na we aramufata, gusa ku bw’amahirwe we ntiyamuhitanye.

Uyu witabye Imana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu ariko ku bw’amahirwe macye ahita yitaba Imana mu gihe mugenzi we wagerageje kumutaraba, we yakize.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugunga says:
    3 years ago

    Ubundi esitaration yo mukarere ka Rutsiro irajenjetse,icyabageza mumurenge wa Mushubati ho urusinga runyura murutoki ipoto yahindutse insina

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Next Post

Umunyamideri w’Umunyarwakazi yahawe impano yimodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now
AMAHANGA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamideri w’Umunyarwakazi yahawe impano yimodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Umunyamideri w’Umunyarwakazi yahawe impano yimodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.