Abatwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bibumbiye muri Koperative COTRAVERWA yo mu Karere ka Rwamagana, bashinja ubuyobozi bwayo kubizeza kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko bamwe bakaba bamaze imyaka 15 batarishyurirwa na rimwe.
Bamwe muri aba banyamuryango ba Koperative COTRAVERWA ikorera mu Murenge wa Kigabiro, bavuga ko bayimazemo imyaka 15 ariko batamenya irengero ry’imisanzu yabo yagakwiye kuvamo ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.
Itangishaka Patrick avuga ko mbere yo kwinjira muri iyi Koperative, bagaragarizwa amahirwe arimo, nko kuzishyurirwa imisansu y’ubwishingizi, ariko ko hishyirirwa bamwe kandi na bo bacye.
Ati “Mbere yo kuba umunyamuryango baragusomesha ukabibona ugakurikiza ibyo ubonyemo. Ujya usanga bafashe abantu nka batatu akaba ari bo baha Mituweri abandi ntibabahe.”
Amza Emmanuel na we yagize ati “Mazemo imyaka cumi n’itanu ntibaranyishyurira Mituweri n’umunsi n’umwe.”
Bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative bwajya bubahuriza hamwe bukabahera rimwe uyu musanzu wa Mituelle nk’uko buba bwarabijeje ko buzajya buwubatangira.
Itangishaka Patrick ati “Twebwe ikintu tuba dushaka nk’abanyamuryango niba igihe cyo gutanga Mituweri kigeze bakadutangariza inama twese tukabona ya Mituweri kuko tuba twarinjirije Koperative bakayidutangira, ibyo ni byo byaba byiza tukamenya ngo amafaranga dutanga akanatugarukira tukamenya ngo yaratuvunnye.”
Kanamugire Olivier uyobora iyi Koperative yabwiye RADIOTV10 ko ari mushya mu nshingano ariko ko hazasuzumwa iki kibazo ndetse kigahabwa umurongo w’uburyo cyakemuka.
Ati “Bararebye basanga kuzajya bafata umunyamuryango umwe ku giti cye bikaba bitashoboka ko batangira abanyamuryango bose bumva si byo ahubwo bakazajya bagabana inyungu muri rusange. Impinduka ni uko abanyamuryango twese muri rusange tuzajya tugabana iyo nyungu ya Koperative gusa.”
Iyi Koperative ya COTRAVERWA igizwe n’abanyamuryango barenga 1 000, barimo abavuga ko ntacyo ibamariye ahubwo ko ibereyeho guteza imbere abayiyobora.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10