Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize

radiotv10by radiotv10
22/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize
Share on FacebookShare on Twitter

Abatwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bibumbiye muri Koperative COTRAVERWA yo mu Karere ka Rwamagana, bashinja ubuyobozi bwayo kubizeza kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko bamwe bakaba bamaze imyaka 15 batarishyurirwa na rimwe.

Bamwe muri aba banyamuryango ba Koperative COTRAVERWA ikorera mu Murenge wa Kigabiro, bavuga ko bayimazemo imyaka 15 ariko batamenya irengero ry’imisanzu yabo yagakwiye kuvamo ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Itangishaka Patrick avuga ko mbere yo kwinjira muri iyi Koperative, bagaragarizwa amahirwe arimo, nko kuzishyurirwa imisansu y’ubwishingizi, ariko ko hishyirirwa bamwe kandi na bo bacye.

Ati “Mbere yo kuba umunyamuryango baragusomesha ukabibona ugakurikiza ibyo ubonyemo. Ujya usanga bafashe abantu nka batatu akaba ari bo baha Mituweri abandi ntibabahe.”

Amza Emmanuel na we yagize ati “Mazemo imyaka cumi n’itanu ntibaranyishyurira Mituweri n’umunsi n’umwe.”

Bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative bwajya bubahuriza hamwe bukabahera rimwe uyu musanzu wa Mituelle nk’uko buba bwarabijeje ko buzajya buwubatangira.

Itangishaka Patrick ati “Twebwe ikintu tuba dushaka nk’abanyamuryango niba igihe cyo gutanga Mituweri kigeze bakadutangariza inama twese tukabona ya Mituweri kuko tuba twarinjirije Koperative bakayidutangira, ibyo ni byo byaba byiza tukamenya ngo amafaranga dutanga akanatugarukira tukamenya ngo yaratuvunnye.”

Kanamugire Olivier uyobora iyi Koperative yabwiye RADIOTV10 ko ari mushya mu nshingano ariko ko hazasuzumwa iki kibazo ndetse kigahabwa umurongo w’uburyo cyakemuka.

Ati “Bararebye basanga kuzajya bafata umunyamuryango umwe ku giti cye bikaba bitashoboka ko batangira abanyamuryango bose bumva si byo ahubwo bakazajya bagabana inyungu muri rusange. Impinduka ni uko abanyamuryango twese muri rusange tuzajya tugabana iyo nyungu ya Koperative gusa.”

Iyi Koperative ya COTRAVERWA igizwe n’abanyamuryango barenga 1 000, barimo abavuga ko ntacyo ibamariye ahubwo ko ibereyeho guteza imbere abayiyobora.

Aba banyonzi bavuga ko akazi bakora kaba karimo akaga k’impanuka ariko ko batagira ubwisungane mu kwivuza
Bavuga ko batumva icyabaye hakaba hashize imyaka 15

Bavuga ko abayobozi ari bo babikiriramo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Kamonyi: Igikekwa ku musaza basanze yapfuye yanakaswe bimwe mu bice

Next Post

Nyabihu: Barashinja umuyobozi kubabwira amagambo abakomeretsa abaziza kubaza ibyo bizejwe bakabyimwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabihu: Barashinja umuyobozi kubabwira amagambo abakomeretsa abaziza kubaza ibyo bizejwe bakabyimwa

Nyabihu: Barashinja umuyobozi kubabwira amagambo abakomeretsa abaziza kubaza ibyo bizejwe bakabyimwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.