Abacururiza mu isoko rito ry’ahazwi nko ku Gisenyi mu Kagari Kigarama mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko kuba batagira ubwiherero, bituma basebera imbere y’abakiliya babo, none ubuyobozi buvuga ko n’ubundi bugiye kuhabakura.
Abaruriza muri iri soko riri mu isantere izwi nka Gisenyi iherereye mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari Kigarama, biganjemo abacuza imboga n’imbuto, babwiye RADIOTV10 ko babangamiwe no kuba nta bwiherero ndetse n’ikimpoteri cyo kumenamo imyanda bagira.
Nyirarwango Veronice yagize ati “Nta musarane uhaba, kubera ko ari agasoko gatoya twabuze aho tuyubaka. Naho twashyize ingarani twarahakodesheje. Abayobozi baraje barahareba barangije baravuga ngo ni hato.”
Naho Mukasangwa Donatha na we ukorera ukoreramuri iri soko, avuga ko ibi bibazo bituma n’icyashara kibura, bigatuma bakorera mu bihombo.
Yagize ati “None se nk’umukiriya iyo aje kugura akakubaza ati ‘ndashaka aho niherera’ ukahabura ntuba usebye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Hanyurwimfura yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bakizi kandi ngo ari abantu 12 bahakorera, gusa ngo bagiye kuhabimura bashyirwe hafi yaho hari byose bakenera.
Ati “Tuzabaha ahantu hari ubwiherero, haruguru hari igihangari kinini ni ho tugiye kubajyana kandi harimo ubwiherero. Bari barijyanye mu gukora ibitemewe n’ubundi turabajyana aho ngaho hari ibyo bakeneye byose.”
Ubusanzwe aka gasoko gakorera muri iyi Santere ya Gisenyi muri uyu Murenge wa Nzige, gahahirwamo n’abaturuka mu Mirenge ya Gahengeri, Mwulire ndetse na Rubona.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10