Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batswe 1 000 Frw bizezwa imbabura zigezweho, bagatagereza bagaheba, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ayo mafaranga ari ay’ubwizigamire bwa ‘Ejo Heza’.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabanje kubaka amafaranga ibihumbi bitandatu (6 000 Frw) by’izo mbabura zizwi nka ‘Canarumwe’, ariko bukagaruka bukabaka andi mafaranga igihumbi y’izindi mbabura.
Nyirabagenzi Frida yagize ati “Ku gika gikurikiyeho Gitifu yaraje atwaka amafaranga igihumbi afotora nomero y’irangamuntu atubwira ko imbabura niziza azatubwira tukajya kuzifata ariko izo za kabiri ntazo twigeze tubona kandi amafaranga twarayatanze.”
Nyiragukura Xaveline yunzemo ati “Narayatanze, maze kuyatanga ntabwo nigeze mbona iyo mbabura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaduha, Gatete Pacifique, avuga ko amafaranga igihumbi yatanzwe n’aba baturage ari umusanzu wa Ejo Heza aho kuba ay’imbabura nk’uko babivuga.
Ati “Igihumbi bahuriraho bose ubwo wenda ni mu itsinda babasanze ni amafaranga bazigamiwe muri Ejo Heza. Imbabura ntigurishwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, we avuga ko izo mbabura zivugwa n’abaturage ari izatanzwe n’umufatanyabikorwa, wazitanze mu Tugari tubiri hakaba hasigaye utundi tubiri, kandi ko zitangwa ku buntu.
Ati “Ibyo ntabwo ari byo. Ni unufatanyabikorwa witwa DERAGWA ufatanya na Leta y’u Rwanda gukwirakwiza Imbabura zirondereza ibicanwa. Umufatanyabikorwa yatanzwe imbabura yatanze mu Tugari tubiri. Kaduha rero ntabwo iragerwaho ahubwo ni yo itahiwe.”
Gusa uyu muyobozi ntahuze na mugenzi we uyobora Akagari wavuze ko ayo mafaranga ari ubwizigamire. Ati “Ibya Ejo Heza n’iby’imbabura ntibihura kuko imbabura bazihabwa ku buntu.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10