Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, buvuga ko bwamenyesheje ubw’Akarere, ikibazo cy’imiyoboro ifata amazi ibangamiye bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Bwinsanga na Ruhimbi, mu gihe ubw’Akarere bwo buvuga ko butabizi, nyamara hari ibaruwa bwandikiwe.
Iki kibazo kivugwa na bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwinsanga n’abo mu Kagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’imiyoboro (Rigole) ifata amazi yashyizwe mu nzira nyabagendwa zibahuza mu ngo, ikaba iri kugwamo abana n’abakecuru.
Ubwo hakorwaga umuhamda wa Kaburimbo uva mu Byimana werecyeza ku ishuri rya Gishari, hashyizweho imiyoboro itwara amazi aturuka kuri uyu muhanda, ariko zinyuzwa mu nzira nyabagendwa zisanzwe zinyurwamo n’abaturage bo mu Tugari twa Bwinsanga na Ruhimbi.
Abaturage bavuga ko iyi miyoboro ibangamye kuko iri no kugwamo abantu by’umwihariko abana n’abakuze, dore ko yashyizweho batanategujwe, ngo na bo bajye bitwararika.
Bavuga ntawanze iterambere ariko ko iyi miyoboro ikwiye gupfundikirwa, kugira ngo idakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iki kibazo kandi kizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere, abumenyesha iki kibazo, nk’uko bikubiye mu ibaruwa dufitiye kopi nka RADIOTV10.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbinyumuvunyi Radjab yatangarije RADIOTV10 ko iki kibazo batakizi kuko batigeze bakimenyeshwa.
Ati “Iyi baruwa nubwo mbona ari njye wandikiwe ariko ntiyigeze ingeraho. Ni yo mpamvu mubona nta reception y’akarere iriho. Ntawigeze akimbwira.”
Uyu muyobozi wavuze ko iki kibazo yakimenyeshejwe n’umunyamakuru, yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bugiye guhita bugikurikirana.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10