Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage

radiotv10by radiotv10
28/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, buvuga ko bwamenyesheje ubw’Akarere, ikibazo cy’imiyoboro ifata amazi ibangamiye bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Bwinsanga na Ruhimbi, mu gihe ubw’Akarere bwo buvuga ko butabizi, nyamara hari ibaruwa bwandikiwe.

Iki kibazo kivugwa na bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwinsanga n’abo mu Kagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’imiyoboro (Rigole) ifata amazi yashyizwe mu nzira nyabagendwa zibahuza mu ngo, ikaba iri kugwamo abana n’abakecuru.

Ubwo hakorwaga umuhamda wa Kaburimbo uva mu Byimana werecyeza ku ishuri rya Gishari, hashyizweho imiyoboro itwara amazi aturuka kuri uyu muhanda, ariko zinyuzwa mu nzira nyabagendwa zisanzwe zinyurwamo n’abaturage bo mu Tugari twa Bwinsanga na Ruhimbi.

Abaturage bavuga ko iyi miyoboro ibangamye kuko iri no kugwamo abantu by’umwihariko abana n’abakuze, dore ko yashyizweho batanategujwe, ngo na bo bajye bitwararika.

Bavuga ntawanze iterambere ariko ko iyi miyoboro ikwiye gupfundikirwa, kugira ngo idakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iki kibazo kandi kizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere, abumenyesha iki kibazo, nk’uko bikubiye mu ibaruwa dufitiye kopi nka RADIOTV10.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbinyumuvunyi Radjab yatangarije RADIOTV10 ko iki kibazo batakizi kuko batigeze bakimenyeshwa.

Ati “Iyi baruwa nubwo mbona ari njye wandikiwe ariko ntiyigeze ingeraho. Ni yo mpamvu mubona nta reception y’akarere iriho. Ntawigeze akimbwira.”

Uyu muyobozi wavuze ko iki kibazo yakimenyeshejwe n’umunyamakuru, yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bugiye guhita bugikurikirana.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 7 =

Previous Post

Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

Next Post

Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza

Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.