Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Ubuyobozi bwaremye agatima abataka imbogamizi bagihura nazo mu kwivuza

radiotv10by radiotv10
29/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Ubuyobozi bwaremye agatima abataka imbogamizi bagihura nazo mu kwivuza
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bagikora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana, mu gihe ubuyobozi bubizeza ko bwabakoreye ubuvugizi buzabazanira igisubizo.

Abagaragaza iki kibazo ni abo mu Murenge wa Fumbwe na Muyumbu,

bavuga ko iyi boherejwe kwivuriza mu Bitaro, bibasaba gukora ingendo ndende kandi iyo transfer ihabwa abantu baba ari indembe.

Manase Elinome yagize ati “Urabona hariya iyo utanze Mituweri kuri Centre de Sante baguha taransiferi bigasaba kujya i Rwamagana cyangwa i Masaka. Biba bibangamye kuko harimo urugendo kandi n’amatike aba ari menshi cyane.”

Munyana Mollia na we yagize ati “Hari n’ubwo uza ugasanga kubera uko abantu ari benshi ukibwiriza ugatega ukajya ahandi. Kujya muri Kigali na byo ntabwo byoroshye ni kure. Nigeze kujya hariya Kacyiru haba hari abantu benshi bishoboka ho uranararanya n’ejo bikagera.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko nyuma yo kubona ari ikibazo kuri aba baturage ndetse no kuba umubare w’abaturage b’iyi Ntara ugenda wiyongera, byatumye ubuyobozi busaba Minisiteri y’Ubuzima ko hakubakwa ibindi Bitaro mu bice bya Sake mu Karere ka Ngoma na Nyagasambu muri Rwamagana.

Ati “Ubu twaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima, turabiganira tugeranayo aho Nyagasambu urebye n’umubare ugenda uhatura uko bangana bakajya ku Bitaro bya Masaka, Kacyiru cyangwa se Rwamagana na ho biravuna ariko n’aho bagiye ugasanga babaye benshi tubona hano tuhakeneye ibitaro. Turi kureba uburyo byashyirwa muri gahunda y’ingengo y’Imari Minisiteri yarabyumvise biracyari mu biganiro ariko igikuru ni uko twese twumvise ko bikenewe igisigaye ari ugushaka amikoro.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana ni ko gafite ubucucike bwinshi aho ifite abaturage 740/Km2. Iyi Ntara ibarirwamo Ibitaro 11.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Next Post

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.