Abatuye mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bagikora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana, mu gihe ubuyobozi bubizeza ko bwabakoreye ubuvugizi buzabazanira igisubizo.
Abagaragaza iki kibazo ni abo mu Murenge wa Fumbwe na Muyumbu,
bavuga ko iyi boherejwe kwivuriza mu Bitaro, bibasaba gukora ingendo ndende kandi iyo transfer ihabwa abantu baba ari indembe.
Manase Elinome yagize ati “Urabona hariya iyo utanze Mituweri kuri Centre de Sante baguha taransiferi bigasaba kujya i Rwamagana cyangwa i Masaka. Biba bibangamye kuko harimo urugendo kandi n’amatike aba ari menshi cyane.”
Munyana Mollia na we yagize ati “Hari n’ubwo uza ugasanga kubera uko abantu ari benshi ukibwiriza ugatega ukajya ahandi. Kujya muri Kigali na byo ntabwo byoroshye ni kure. Nigeze kujya hariya Kacyiru haba hari abantu benshi bishoboka ho uranararanya n’ejo bikagera.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko nyuma yo kubona ari ikibazo kuri aba baturage ndetse no kuba umubare w’abaturage b’iyi Ntara ugenda wiyongera, byatumye ubuyobozi busaba Minisiteri y’Ubuzima ko hakubakwa ibindi Bitaro mu bice bya Sake mu Karere ka Ngoma na Nyagasambu muri Rwamagana.
Ati “Ubu twaganiriye na Minisiteri y’Ubuzima, turabiganira tugeranayo aho Nyagasambu urebye n’umubare ugenda uhatura uko bangana bakajya ku Bitaro bya Masaka, Kacyiru cyangwa se Rwamagana na ho biravuna ariko n’aho bagiye ugasanga babaye benshi tubona hano tuhakeneye ibitaro. Turi kureba uburyo byashyirwa muri gahunda y’ingengo y’Imari Minisiteri yarabyumvise biracyari mu biganiro ariko igikuru ni uko twese twumvise ko bikenewe igisigaye ari ugushaka amikoro.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana ni ko gafite ubucucike bwinshi aho ifite abaturage 740/Km2. Iyi Ntara ibarirwamo Ibitaro 11.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10