Rwamagana: Umwana yicanywe ubunyamaswa uwabikoze acikana umutwe we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego ndetse n’abaturage mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bari gushakisha ukekwaho kwica umwana wari ugiye kuvoma na bagenzi be, agatemwa n’umuntu utaramenyekana, agatwara umutwe we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ejo ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bari bavuye kuvoma ku iriba riri mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, bagasanga hari umuntu wabateze.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uwo muntu wari wabategeye ku muhanda, yafashe umwana umwe muri abo ufite imyaka 11, amuca umutwe akoresheje umuhoro. Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Richard Niyomwungeri uyobora Umurenge wa Gishari, yavuze ko abandi bana bagenzi ba nyakwigendera bahise biruka ndetse abaturage bakaza kugera ahabereye ubu bugizi bwa nabi bagasanga uyu mwana yamaze kwicwa.

Ati Basanze hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turaheba n’ubu turacyashakisha.”

Uyu muyobozi wihanganishije umuryango w’uyu mwana, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ndetse hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hakaba hari abari gukekwa.

Inzego kandi ziri gushakisha ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera kuko ubwo abaturage bahageraga basanze uyu mubiri utariho umutwe.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Hagenimana Emmanuel says:

    Mbega umugome ngwarakora amahano nukuri umuntu nkuyu aramutse afashwe age ahita afabwa igihano gikwiye kandi banyirumwana wishwe bihangane

  2. Mbega umugome ngwarakora amahano umuntu nkuyu najya afatwa age ahabwa igihano gikwiye banyirumwana turabihanganishije

  3. Jado says:

    Birabaje rwose,uyu ntaho ataniye n’abahekuye urwanda

  4. Rukundo says:

    Biteye ubwoba pe

  5. xavimbi says:

    Bite agahinda, ababyeyi n’umuryango b’ uyu mwana bihangane kd igihugu gihombye 2 kuko uwakoze ibi azafatwa, ahanwe byaba byiza urubanza bibaye nkumurabyo,

  6. NSENGIMANA Nathan says:

    Uyu mugizi wanabi azafatwa gusa azabihanirwe muburyo bikwiye kuko icyo yakoze ni igikorwa cya bunyamaswa!

  7. Patrick says:

    Birababaje kweli, uyu mugizi wa nabi nafatwa azakatirwe urumukwiye.

Leave a Reply to xavimbi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru