Abaturage bo mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baguye mu kantu kubera umurambo bikekwa ko ari uw’umuturage bari bazi ko amaze imyaka 15 muri Uganda, wabonetse mu bwiherero, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we, wahise anatoroka.
Umubiri bikekwa ko ari uwa Ayinkamiye Rebecca, wabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 01 Mata 2023 mu bwiherero bw’urugo rwo mu Mudugudu wa Kirenge mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.
Uyu mubiri ukiboneka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza ndetse rujyana n’umubiri kugira ngo ukorerwe isuzuma bimenyekane ko uyu mubiri ari uwa Ayinkamiye koko.
Bamwe mu bafitanye isano n’uyu bikekwa ko ari nyakwigendera barimo murumuna we witwa Mutoniwase Diane, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru yatumye haboneka uyu mubiri, yamenyekanye ubwo yaganiraga n’umugore wa mukuru w’umugabo wa nyakwigendera bikekwa ko ari na we wamwivuganye.
Mutoniwase Diane “Yambwiye ko yashwanye n’umugabo amukubise akamucyurira ati ‘urashaka kunyica nkuko mwishe umugore wa mukuru wawe mukamuta muri wese?’ Duhita tujya gutanga ikirego.”
Abaturage bo muri aka gace banenga bagenzi babo bari baratinze gutanga amakuru kuko nyakwigendera, yari amaze igihe kinini hatazwi aho aherereye.
Mutsinzi Phenias akaba ari na Se wa nyakwigendera, avuga ko urugo rw’umukobwa we rwakundaga kubamo amakimbirane ariko ko hari hashize igihe kirekire yarabuze batazi aho aherereye.
Ati “Batinze kugira icyo badufasha ari yo mpamvu abaturage bagomba kujya batanga amakuru kare, niba umuntu abuze bakaba batamureba, ukwezi kumwe abiri, bagomba kwibaza bati ‘ese umuntu yagiye he’ bakanabaza abo muri uwo muryango w’uwagiye.”
Mukakananura Agnes na we utuye muri aka gace, avuga ko bari bazi ko nyakwigendera yagiye muri Uganda, bakaba bakubiswe n’inkuba bumva ko habonetse umurambo we.
Ati “Ntitunabimenye! Ahubwo abantu baba bagira ibanga ryabo, ahubwo uwo muntu wabivuze, kimwe n’uwamwishe, baraba babaye abanzi babiri.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ry’uturemangingo.
Ati “Ikigiye gukurikiraho ni uko uwo mubiri ugiye gupimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba ari uwa Ayinkamiye Rebecca koko.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi uwitwa Twizerimana Emmanuel akaba ari murumuna wa Harerimana Dieudonne ukekwaho kwica nyakwigendera wari umugore we, mu gihe we yahise atorokera muri Uganda.
INKURU MU MASHUSHO
Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10