Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Gisagara, hari abaturage 74 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umusururu/ikigage mu bukwe bari batashye, kikaza kubagiraho ingaruka zirimo gucibwamo.

Aba baturage bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Save muri aka Karere ka Gisagara, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize batashye ubukwe mu rugo rwo mu Kagari ka Zivu mu Murenge wa Save, bakabazimanira ikigage kikabagwa nabi.

Aba mbere bajyanywe muri iki Kigo Nderabuzima kuva kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama, mu gihe bamwe boherejwe mu Bitaro bya Kabutare kuko bari barembye cyane.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko uburwayi bw’aba baturage bukekwa ko bwatewe n’ikigage banyoye mu bukwe batashye ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama.

Avuga ko iki kigage gishobora kuba cyari gifite umwanda kubera uburyo cyengwa, ku buryo aba barwaye bashobora kuba barabitewe n’umwanda dore ko bagaragazaga ibimenyetso bijya gusa

Yasabye abazajya benga ibigage nk’ibi, kujya bitwararika bakabikorana isuku, kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi z’uburwayi buterwa n’umwanda.

Ati “Bari barabibwiwe na mbere hose, ariko bakajya babirengaho, bakomeze bagendere mu mabwiriza y’isuku kandi birinde ibintu byo gusangira ku muheha. Niba benga ibyo bigage babyengeshe amazi asukuye kandi ashyushye kugira ngo bitabagiraho ingaruka.”

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iki kigage banyereye mu bukwe, bavuga ko batangire baribwa mu nda, ubundi bagacika intege, kandi ko ari benshi bahuriye kuri ibi bimenyetso.

Umwe witwa Eugenie Nyiramana yagize ati “Byatangiye umuntu aribwa mu nda, ukumva wacitse intege umubiri wose, ubundi ukumva urababara ingingo, ubundi ukanahitwa.”

Si ubwa mbere ikigage kigize ingaruka ku baturage dore ko n’umwaka ushize, mu Karere ka Rwamagana, hari abaturage 52 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu rugo rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkungu, byanaje gutuma ahagarikwa mu gihe cy’ukwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Umukecuru rukukuri yakoze ibidasanzwe bitapfa no gushoborwa n’inkumi n’abasore

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore

Related Posts

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

by radiotv10
14/10/2025
0

Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR waniyamamaje mu Matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka n'ayayabanjirije,...

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abantu 119...

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

by radiotv10
14/10/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

by radiotv10
14/10/2025
0

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori...

IZIHERUKA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko
AMAHANGA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

by radiotv10
14/10/2025
0

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

14/10/2025
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.