Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga, ivuga ko mu gihe imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yaba yarafunguwe ariko impande zombi zigakomeza kubigira ibanga, bishobora gutera urujijo bigatuma umusaruro wari kuva mu rujya n’uruza utaboneka.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, hatangiye gucicikana amakuru y’ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Ni amakuru yanemejwe n’umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi, wabwiye BBC ko abambuka imipaka hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, bazajya babikora bisanzuye.
Yagize ati “Impushya ntabwo zigisabwa. Abantu bazajya bambuka bisanzuye.”
Gusa Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana yahakanye aya makuru, avuga ko gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda bidashoboka mu gihe ubuyobozi bw’i Kigali budakoze ibyo bwasabwe n’u Burundi.
Yagize ati “Ibyo kubana aha ku mipaka murabizi ko abantu bagenda n’amabisi aragenda ariko imigenderanire nyayo hagati y’u Burundi n’u Rwanda ntishoboka u Rwanda rudatanze bariya bantu bahiritse ubutegetsi muri 2015.”
Gusa abambukiranya iyi mipaka bemeza ko kuva mu cyumweru gishize, habayemo impinduka kuko ubu abantu babasha kugenda nta mananiza menshi bashyiriweho nkuko byari bimeze mbere.
Gufungura imipaka ukabigira ibanga bitera urujijo
Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga, Dr. Ismael Buchanan avuga ko imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi iramutse yarafunguwe byaba ari amahirwe ku batuye ibi Bihugu byombi kuko muri iki gihe hari ibibazo byugarije Isi bisaba imikoranire myiza hagati y’Ibihugu by’ibituranyi.
Ati “Bibaye ari inkuru mpamo, byatanga icyizere ko ibintu biri kugenda bijya mu buryo nyuma y’imyaka irindwi urabizi ntabwo byari byiza, ari mu rwego rw’umutekano, mu rwego rwa dipolomasi no mu rwego rw’isoko rusange; ntabwo byari bimeze neza.
Muri iki gihe hari intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, ubu Ibihugu birakeneranye mu rwego rwo gufashanya muri byose. Ubwo rero gufungura imipaka haba kimwe mu bisubizo mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bitandukanye.”
Iyi mpuguke igaruka ku kuba Ibihugu byombi bikomeje kugira ibanga iyi ngingo yo gufungura imipaka, ikavuga ko na byo atari byiza.
Ati “Gufungura imipaka ukabigira ikintu cy’ibanga na byo burya bitera urujijo ku buryo uwashaka kwirekura wese, ari ugucuruza ari umuturage, nshobora gutambuka nkagira ibibazo. Nkumva rero kugira ngo icyizere cyize ari uko bagomba kubishyira ahagaragara.”
Uyu musesenguzi asoza avuga ko Imbande z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki mu kubyutsa umubano umaze imyaka irindwi urimo igitotsi, bityo ko bitari bikwiye korosa ku musaruro mwiza wavuye muri ubwo bushake n’ibiganiro byagiye biba hagati yabyo.
RADIOTV10