Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga, ivuga ko mu gihe imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yaba yarafunguwe ariko impande zombi zigakomeza kubigira ibanga, bishobora gutera urujijo bigatuma umusaruro wari kuva mu rujya n’uruza utaboneka.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, hatangiye gucicikana amakuru y’ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.

Ni amakuru yanemejwe n’umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi, wabwiye BBC ko abambuka imipaka hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, bazajya babikora bisanzuye.

Yagize ati “Impushya ntabwo zigisabwa. Abantu bazajya bambuka bisanzuye.” 

Gusa Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana yahakanye aya makuru, avuga ko gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda bidashoboka mu gihe ubuyobozi bw’i Kigali budakoze ibyo bwasabwe n’u Burundi.

Yagize ati “Ibyo kubana aha ku mipaka murabizi ko abantu bagenda n’amabisi aragenda ariko imigenderanire nyayo hagati y’u Burundi n’u Rwanda ntishoboka u Rwanda rudatanze bariya bantu bahiritse ubutegetsi muri 2015.”

Gusa abambukiranya iyi mipaka bemeza ko kuva mu cyumweru gishize, habayemo impinduka kuko ubu abantu babasha kugenda nta mananiza menshi bashyiriweho nkuko byari bimeze mbere.

 

Gufungura imipaka ukabigira ibanga bitera urujijo

Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga, Dr. Ismael Buchanan avuga ko imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi iramutse yarafunguwe byaba ari amahirwe ku batuye ibi Bihugu byombi kuko muri iki gihe hari ibibazo byugarije Isi bisaba imikoranire myiza hagati y’Ibihugu by’ibituranyi.

Ati “Bibaye ari inkuru mpamo, byatanga icyizere ko ibintu biri kugenda bijya mu buryo nyuma y’imyaka irindwi urabizi ntabwo byari byiza, ari mu rwego rw’umutekano, mu rwego rwa dipolomasi no mu rwego rw’isoko rusange; ntabwo byari bimeze neza.

Muri iki gihe hari intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, ubu Ibihugu birakeneranye mu rwego rwo gufashanya muri byose. Ubwo rero gufungura imipaka haba kimwe mu bisubizo mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bitandukanye.”

Iyi mpuguke igaruka ku kuba Ibihugu byombi bikomeje kugira ibanga iyi ngingo yo gufungura imipaka, ikavuga ko na byo atari byiza.

Ati “Gufungura imipaka ukabigira ikintu cy’ibanga na byo burya bitera urujijo ku buryo uwashaka kwirekura wese, ari ugucuruza ari umuturage, nshobora gutambuka nkagira ibibazo. Nkumva rero kugira ngo icyizere cyize ari uko bagomba kubishyira ahagaragara.”

Uyu musesenguzi asoza avuga ko Imbande z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki mu kubyutsa umubano umaze imyaka irindwi urimo igitotsi, bityo ko bitari bikwiye korosa ku musaruro mwiza wavuye muri ubwo bushake n’ibiganiro byagiye biba hagati yabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 14 =

Previous Post

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

Next Post

Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.