Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RwandaVs Senega: Sadio Mane wari wibuze mu mukino araje Abanyarwanda mu marira

radiotv10by radiotv10
07/06/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
RwandaVs Senega: Sadio Mane wari wibuze mu mukino araje Abanyarwanda mu marira
Share on FacebookShare on Twitter

Mutsinzi Ange na Salomon Nirisarike bari bahagaze bwuma ku buryo nta rutahizamu wa Senegal wabameneragamo, iminota 90’ irangira icyizere kikiri cyose kuko byari 0-0 hagati y’u Rwanda na Senegal, gusa mu minota y’inyongera byaje kuba bibi ubwo Senegal yabonaga Penaliti ikinjizwa na Sadio Mane wari wibuze mu mukino, agatuma akanyamuneza kari kagiye kurara mu Banyarwanda kabaca mu myanya y’intoki.

Muri uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda rwawakiririye muri Senegal kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, Amavubi yari yashyize imbaraga mu bwugarizi ku buryo ba rutahizamu ba Senegal bageraga imbere y’izamu bakamera nk’amazi amenetse ku rutare.

Mutsinzi Ange Jimmy, Salomon Nirisarike ndetse na Manzi Thierry bari bahagaze neza, bigatuma ba Sadio Mane babagera imbere ntibabone aho banyura.

Abasore b’Amavubi bakinnye umukino mwiza ugereranyije n’uwo bakinnye na Mozambique, batangiye igice cya mbere bakinira inyuma ariko bakanyuzamo, bagaca mu rihumye aba Senegal ariko bagasanga ba myugariro babo na bo bahaze neza.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi anganya 0-0 na Senegal ifite igikombe cya Afurika, bituma u Rwanda rukomeza kwizera ko kunganya n’iyi kipe bishoboka.

Iminota 90′ yarinze irangira iki cyizere kigihari kuko abasore b’Amavubi bakomeje kugarira ndetse bakananyuzamo bakazamuka kugira ngo bashake igitego.

Iyi mikinire y’Amavubi, yatumye yihangira abafana muri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade kuko bahagarika abakinnyi ba Senegal, abafana bakabakomera amashyi mu gihe u Rwanda rwari rwatekererejwe ko ruza kwinjizwa ibitego byinshi

Ku mbuga nkoranyambaga zose, Abanyarwanda bagaragazaga ko bafatiye iry’iburyo ikipe yabo, bakomeza gushima uburyo ubwugarizi bw’ikipe y’u Rwanda bwari buhagaze ndetse n’uburyo abakinnyi bose bakinnye muri rusange.

Benshi bavugaga ko Ikipe y’u Rwanda isanzwe imenyerewe itakiri ya yindi kuko yagaragaje umukino unogeye ijisho byumwihariko ubwugarizi bwayo bwatumye rutahizamu ukomeye ku Isi, Sadio Mane yibura muri uyu mukini.

Gusa mu minota itanu y’inyongera, uyu rutahizamu wa Liverpool yo mu Bwongereza ndetse na Saliou Ciss bakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Kwizera Olivier biza no gutuma Saliou Ciss akorerwaho ikosa na Ange Mutsinzi Jimmy, umusifuzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahita ahuha mu ifirimbi, atanga Penaliti yatewe na Sadio Mane arayinjiza.

Kwizera Olivier wanakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego, yagerageje gukurikira ishoti rya Sadio Mane ariko umupira uramucika, igitego gihita kinjira, umusifuzi ahita anasoza umukino.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

U Rwanda: Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

Sénégal: Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Kit Manager w’Ikipe y’u Rwanda witabye Imana
Ababanjemo mu ikipe ya Senegal
Abasore b’u Rwanda bari bahagaze neza
Bageraga kuri Mutsinzi Ange bikaba nk’amazi aguye ku rutare
Banyuzagamo bagakora akanama
Sadio Mane atumye Abanyarwanda batararana akanyamuneza bari bizeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 5 =

Previous Post

Hamenyekanye uwasimbuye umunyamakuru M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga

Next Post

Umuyobozi muri RGB waburanye yemera icyaha akurikiranyweho cy’uburiganya bwa Miliyoni 22Frw yafatiwe icyemezo

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi muri RGB waburanye yemera icyaha akurikiranyweho cy’uburiganya bwa Miliyoni 22Frw yafatiwe icyemezo

Umuyobozi muri RGB waburanye yemera icyaha akurikiranyweho cy’uburiganya bwa Miliyoni 22Frw yafatiwe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.